IKORANABUHANGA

MINICT yekebuye ababyeyi baharira abana ibikoresho by’ikoranabuhanga

MINICT yekebuye ababyeyi baharira abana ibikoresho by’ikoranabuhanga
  • PublishedDecember 27, 2023

Ni ngombwa ko ababyeyi bakurikirana bakagenzura ibyo abana babo bakurikira ku ikoranabuhanga, kugira ngo bamenye niba ari ibibubaka cyangwa niba ari ibibasenya, cyane cyane mu minsi mikuru isoza umwaka.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Musoni Paula, avuga ko mu Minsi Mikuru ya Noheli n’Ubunani usanga ababyeyi ari bwo baba bashaka kuruhuka, akabasaba kugenera abana ibyo bareba mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Yagize ati: “Muri iyi Minsi Mikuru ababyeyi bagomba kwibuka kugenzura uko abana babo bakoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga kuko n’abakoreraho ibyaha baba biyongereye. Ababyeyi kandi bashobora no kugena ibyo abana bareba n’ibyo batareba ku ikoranabuhanga mu rwego rwo kubarinda.”

Yongeyeho ati: “Mu buzima busanzwe umubyeyi akenshi ava ku kazi ananiwe yabona weekend agashaka kuruhuka noneho cya gihe akeneye kuruhuka abana ugasanga ubarekuriye bya bikoresho by’ikoranabuhanga kugira ngo ubarangaze ho gato nawe ubone akanya ko kuruhuka. Ariko ikibazo kivamo ni uko urimo kuruhuka ntuba uzi ibyo bari bukubitane na byo kuri iryo koranabuhanga cyangwa bya bikoresho wabahaye.”

Minisitiri Musoni yakomeje asobanura ko uko ikoranabuhanga ritera imbere, ubu hari uburyo bwo kugena icyo umwana yareba.

Ati: “Hari ibintu bibiri navuga, icya mbere iyo umubyeyi atanze ibikoresho by’ikoranabuhanga, muri iyi minsi hari n’uburyo bwo kugena ibyo umwana ashobora kureba bijyanye n’imyaka ye, ibyo rero biba bisaba ko n’umubyeyi abishyiramo imbaraga akavuga ati niba mfite umwana w’imyaka 6 cyangwa 8 niba muhaye telefone cyangwa mushyiriyeho televiziyo ni gute nagena gahunda naba mpari naba ntahari ibyo ashobora kuba yareba agakurikira akareba ibijyanye n’imyaka ye.”

Ababyeyi bajye bagenera abana akanya ko kuganira

Ababyeyi kandi bakangurirwa kujya bagena umwanya wo kuganiriza abana bakamenya niba mu byo barebye harimo ibikeneye ubugororangingo.

Ati: “Icya kabiri aho umubyeyi ahugukiye biba ari byiza kumenya ngo umwana yakurikiye iki n’ubwo biba bijyanye n’imyaka ye hari igihe baba bashyizemo inyigisho zitari ngombwa.

Ni byiza ko umubaza ibyo yabonye, akakuganiriza akaba yagera no ku kitari ngombwa unamufashe kugira ngo amenye ibiri ukuri n’ibiri ngombwa […]. Bisaba ko ababyeyi bashaka uwo mwanya ngo baganire n’abana n’igihe bashyiriweho ibyo bikoresho ngo barebe.”

Minisitiri Ingabire yavuze kandi ko ari ngombwa kugena, kugira gahunda nk’ababyeyi kugira ngo upangire umwana ibindi akora nko gukina umupira, koga, basketball ni ibintu n’ubundi biri bumugirire akamaro ku buzima bwe ariko bitari butume yumva ko yicaye nta kintu afite cyo gukora”.

Kugira gahunda mu muryango na byo ni ngombwa, umwana akaba afite gahunda y’ibikorwa.

Yagize ati: “Ni ngombwa mukaba muzi ngo ku isaha iyi n’iyi ikiri bukorwe ni iki, harakurikiraho iki, igihe nkeneye kuruhuka araba afite ibyo akora ariko bimufitiye akamaro nk’umwana biri bugire n’icyo bimwungura”.

Umwe mu babyeyi ufite abana bari mu kigero gitandukanye, akaba ari n’umwarimu ufite umwana umwe wiga mu wa 4 w’ayisumbuye n’uw’imyaka 4, yatangarije Imvaho Nshya ko batabyitagaho ahubwo wasangaga bareba bimwe kuri televiziyo.

Kuba basangira ibyo bareba rimwe na rimwe ngo hari ubwo bashwanaga kuko baba badashaka kureba bimwe, ariko ko bagiye kuzareba uko babigenza kugira ngo abana bajye bareba ibibubaka.

Written By
Kigeli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *