MINEMA: Invura kuva yatangira kugwa muri mata imaze guhitana abagera ku 10 harimo 3 bo kuri uyu wa kabiri
Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) yatangaje ko mu minsi ishize, imvura imaze iminsi igwa, yahitanye abantu 10, barimo abantu batatu yahitanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri barimo babiri bagwirirwe n’inkangu n’undi umwe wakubiswe n’inkuba.
Umunyamabanga Uhoraho muri MINEMA, Habinshuti Phillippe yabitangarije RBA mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 30 Mata 2024, ashimangira ko imvura imaze iminsi igwa itandukanye n’isanzwe igwa mu gihe cy’itumba.
Mu masaha y’urukerea rwo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30 Mata 2024, ahaguye imvura idasanzwe ikaba yateje ibiza, byanije imitungo itandukanye y’abaturage by’umwihariko mu Turere tw’Intara y’Iburengerezaba n’iy’Amajyaruguru ahazwi ko ari mu gice cy’imisozi miremire.
Habinshuti yavuze ko iyo mvura idasanzwe hamaze kubarurwa abantu batatu yahitanye mu Karere ka Rutsiro mu Ntara y’Iburenge, azuba.
Yagize ati: “Imvura yaramutse igwa, turacyakurikira ibyo yangije, aho tumaze kumenya ni muri Rutsiro yahitanye abantu batatu, babiri bagwiriwe n’inkangu n’undi wakubiswe n’inkuba […] ni imvura ikomeje kugwa mu gihugu hose kuko nko mu minsi ibiri ishize iyaguye nyinshi yaguye mu Karere ka Bugesera ariko no mu mujyi wa Kigali yagezeyo[…] mu munsi 10 irangiye twabuze ubuzima bw’abantu bageze ku 10”.
Mu Karere ka Burera, yatangiye kugwa mu masaha ya saa kumi n’imwe n’igice, Umuyobozi w’ako Karere Mukamana Soline yatangaje ko amazi yaturutse mu birunga yibasiye Umurenge wa Rugarama wegeranye n’Ikirunga cya Muhabura, akaba yasenye inzu 7 zasenyutse burundu, n’izindi 15 zangiritse.
Iyo mvura kandi yatwaye imirima y’abaturage yari ihinzeho ibirayi na tungurusumu.
Madamu Mukamana yavuze ko hari n’inka zari zatwawe n’amazi ariko ku bw’amahirwe, zigarurwa n’abaturage zikiri nzima.
Yagize ati: “Hari n’umubyeyi umwe n’umwana imvura yasanze mu nzu y’ubucuruzi, igikuta kiragwa kibagira amaguru, umwana agira ihungabana, ubu arimo gukurikiranwa ku kigo nderabuzima cya Rugarama.”
Yavuze ko hafashwe ingamba zo gushakira aho kuba abaturage basenyewe n’ibiza baba batujwe, ndetse bakaba bakomeje no gukurikirana ngo hamenyekane ibintu byangijwe n’imvura by’umwihariko mu bice byegereye ibirunga.
Mu Karere ka Nyabihu ho, Umuyobozi w’aka Karere Mukandayisenga Antoinette yagaragaje ko imvura yaramutse igwa, yateje ibiza byaturutse ku migezi yo muri ako Karere yuzuye, aho hamaze gusenyuka inzu 6 icyakora nta muntu zahitanye.
Madamu Mukandayisenga yavuze iyo mvura yahitanye amatungo y’abaturage n’indi imitungo ikibarurwa kugira ngo hamenyekane uko ingana.
Yagize ati: “Hari umugezi witwa Musarara amazi yamanutse mu musozi aza hariya mu isanteri ya Vunga, yamanukanye insina, ibiti, araza yose aza muri uwo muhanda ku buryo tugiye no mu muganda kugira ngo inzira isiburwe yongere igendwe.