IMIKINO

Mikel Arteta utoza Arsenal arinubira imvune zibasiye abakinnyi be saison itaratangira.

Mikel Arteta utoza Arsenal arinubira imvune zibasiye abakinnyi be saison itaratangira.
  • PublishedJuly 23, 2024
Mu gihe amakipe atandukanye ku Mugabane w’Uburayi akomeje imyiteguro y’umwaka utaha,  hari ayamaze kugura bamwe mu bo yifuza kuzakoresha, ndetse banakinishwa imikino ya gicuti. Muri ayo makipe harimo n’ikipe ya Arsenal yamaze kwibikaho myugariro Ricardo Crafioli wakiniraga ikipe ya Blogna yo mu Butaliyani. Iyi kipe igiye kwitegurira umwaka wayo utaha w’imikino muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, igomba kuzakinirayo na Manchester United, Liverpool na AFC Bournemouth.  Nubwo byitezwe ko Arsenal ari imwe mu makipe ashobora kwijiza umwataka, Arteta ntiyishimiye uko umwuka uhagaze mu bakinnyi  be.
Uretse David Raya, Aroan  Ramsdale, Bukayo Saka, na Declan Rice batahagurukanye n’ikipe ya Arsenal  kubera ko bavuye mu nshingano z’amakipe y’ibihugubyabo.  Arteta arinubira kuba imvune zitangiye kwibasira bamwe mu bakinnyi barimo Tomiyasou ndetse na Kierany Terney mbere y’uko umwaka w’imikino utangira. Iyi kipe kandi icyo abakunzi bayo bamenya ni uko yamaze no gusinyisha umuzamu Tom Steford  wakiniraga ikipe ya Ajax Amsterdam, aho byitezwe ko agomba kuba ariwe muzamu wa kabiri nyuma ya David Raya. Ramsdale nawe ntibaratandukana, ariko nibyo byitezwe aho amakuru amwerekeza mu ikipe ya Newcastle United .
Written By
Aimable Ruganzu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *