IMIBEREHO

Meteo Rwanda iraburira abaturarwanda ko hateganyijwe imvura nyinshi n’inkuba

Meteo Rwanda iraburira abaturarwanda ko hateganyijwe imvura nyinshi n’inkuba
  • PublishedMay 1, 2024

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (MeteoRwanda) kirasaba abaturarwanda gukumira no kwirinda ibiza kuko cyatangaje ko mu gice cya mbere cy’ukwezi kwa Gicurasi 2024 (kuva taliki ya 1 kugeza taliki ya 10), mu Rwanda hateganyijwe imvura nyinshi n’inkuba.

Ingaruka ziterwa n’imvura nvinshi harimo imyuzure mu bishanga no mu bibaya inkangu, isuri n’iriduka ry’imikingo, gukubitwa n’inkuba, kwangirika kw’ibikorwa remezo.

Irashishikariza inzego zifite mu nshingano gukumira ibiza ndetse n’Abaturarwanda muri rusange gufata ingamba zijyanye no kwirinda ibiza hashingiwe ku byegeranyo by’amakuru y’iteganyagihe.

Iteganyagihe ryo kuva taliki ya 1 kugeza kuya 10 Gicurasi 2024 1. Imvura iteganyijwe: Mu gice cya mbere cy’ukwezi kwa Gicurasi 2024 (kuva taliki ya 1 kugeza ku ya 10), hateganyijwe ko imvura izakomeza kugwa.

Imvura iteganyijwe iri hagati ya milimetero 40 na 200 mu bice bitandukanye by’Igihugu. Ingano y’imvura iteganyijwe iri hejuru y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa mu gihugu (ubusanzwe muri yabaga Gicurasi iri hagati ya milimetero 30 na 100). Iminsi iteganyijwemo imvura izaba iri hagati y’iminsi itatu (3) n’iminsi irindwi (7) ikazagwa mu minsi itandukanye bitewe n’ahantu ariko imvura nyinshi iteganyijwe cyane cyane hagati y’itariki ya 1 n’itariki ya 4 Gicurasi 2024.

Imvura iteganyijwe izaturuka ku isangano ry’imiyaga ihehereye iri mu karere hamwe n’imiterere ya buri hantu.

Imvura iteganyijwe

Imvura iri hagati ya milimetero 160 na 200 ni yo nyinshi iteganyijwe mu bice byinshi by’Uturere twa Burera, Musanze, Nyabihu, Ngororero, Rutsiro no mu bice bike by’Uturere twa Gakenke, Rubavu, Rusizi, Nyamasheke, Nyamagabe na Nyaruguru.

Imvura iri hagati ya milimetero 140 na 160 iteganyijwe mu bice bisigaye by’Intara y’Uburengerazuba n’Uturere twa Musanze na Burera, ibice byo hagati bishyira uburengerazuba bw’Uturere twa Gakenke, Nyamagabe na Nyaruguru no mu majyaruguru y’Akarere ka Muhanga.

Imvura iri hagati ya milimetero 40 na 60 ni yo nke iteganyijwe muri iki gice ikaba iteganyijwe mu burasirazuba bw’Uturere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Kirehe. Mu mujyi wa Kigali, mu Turere twa Rulindo na Gicumbi no mu bice bisigaye by’Intara y’Amajyepfo n’iy’Iburasirazuba hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 60 na 140

Umuyaga uteganyijwe

Umuyaga uringaniye ushyira umuyaga mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na metero 8 ku isegonda ni wo uteganyijwe muri iki gice cya mbere cya Gicurasi 2024. Umuyaga uringaniye ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na metero 6 ku isegonda uteganyijwe henshi mu gihugu uretse ibice bimwe by’uturere twa Nyagatare, Gatsibo, Nyabihu, Rubavu, Rutsiro, Karongi, Nyamasheke na Rusizi hateganyijwe umuyaga uringaniye ushyira umuyaga mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 6 na metero 8 ku isegonda.

Ubushyuhe buteganyijwe

Mu gice cya mbere cy’ukwezi kwa Gicurasi 2024 hateganyijwe ubushyuhe bwinshi buri hagati ya dogere Selisiyusi 18 na 28 mu Rwanda, bukaba buri ku kigero cy’ubushyuhe busanzwe bw’iki gice. Mu bice byinshi by’Umujyi wa Kigali, mu Ntara y’Iburasirazuba, mu Mayaga no mu majyepfo y’Akarere ka Rusizi hateganyijwe ubushyuhe bwinshi buri hagati ya dogere Selisiyusi 26 na 28.

Mu gice kinini cy’Akarere ka Nyabihu, mu burasirazuba bw’Akarere ka Rubavu no mu majyaruguru y’Uturere twa Musanze na Burera ni ho hateganyijwe ubushyuhe bwo hejuru buke, buri ku gipimo kiri hagati ya dogere Selisiyusi 18 na 20.

Ingaruka ziteganyijwe Kubera imvura nyinshi imaze iminsi igwa, ubutaka bukaba bumaze gusoma, ingaruka ziterwa n’imvura nyinshi ndetse n’imvura igwa iminsi yikurikiranya, harimo imyuzure, inkangu n’isuri ahantu hahanamye hatarwanyije isuri, ziteganyijwe cyane cyane mu ntara y’Amajyarugu, iy’Amajyepfo niy’Iburengerazuba. Ingaruka ziteganyijwe cyane cyane hagati y’itariki ya 1 niya 4 Gicurasi Meteo Rwanda iragira inama abaturarwanda n’inzego bireba gukomeza ingamba zo gukumira nokwirinda ibiza.

Written By
Kigeli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *