SOBANUKIRWA

menya uko igare ryavumbuwe

menya uko igare ryavumbuwe
  • PublishedJune 19, 2024

nvuze igare buri umwe wese utuye kuri iyi si ahita yumva ikinyabiziga  gifite amapine abiri ateganye, kandi gifite amahembe  afatanye na feli hamwe n’umunyururu ufashe ku birenge urifasha kugende. Ariko  siko bimeze, kuko uwo muntu aba atekereje igare ryo mumyaka ya za 2000 kuzamura. Kuko mu kinyejana cya 19 nibwo  ryashyizwe mu binyabiziga bishobora gutwara abantu n’ibintu .

mumyaka 1500 ishize nibwo  hakozwe igishushanyo cy’igare ariko nubwo cyashushanyijwe ntabwo aribwo igare ryakozwe, mubinyejana bisaga 15 bishize nibwo  Gian Giacomo Caprotti wari umunyeshura wa Leonardo da Vinci, yakoze igishushanyo cy’igare.

Nyamara ryaje gukorwa nuwitwa  Hans-Erhard Lessing,  yiswe iryo zina kubera yara shyize mubikorwa ibyo da vinci yatangiye  mukinyejana cya aheyira mukinyejana cya 19 ariko  ntiryagiraga umunyururu, feri ni birenge  .umuntu iyo yabaga aritwaye yagendaga akandagiye hasi ku itaka kurihagarika nabwo yakoreshaga amaguruye ayakuba ku itaka.

Ryabaga rifite ubushobozi bwo gutura uritwaye hasi  kukigero cya 60%

Igare risa nkaho rifite uburyo bwo kurigenderaho ufite umutekano rya kozwe hagati yumwaka 1880 kugera  1890.

igare ryakomeje kuvugururwa n’ibibhugu bitandukanye birimo Ububyapani ,Ububufransa ,Ubushinwa n’Ubudage  ariho ryakorewe bwambere na mbere .

Amagare yo mubinyejana  byatambutse umupine w’imbere wabaga  ari munini cyane naho uw’inyuma wabaga ari mutoya cyane ungana nu wingorofani cyagwa bikaba ikinyuranyo kibyo uwimbere ukaba ariwo uba muto.

Ariko ubuhanga n’ubugeni bwinshi bwongeweho  n’Abafransa mu mwaka 1900 kugera 1910 nibwo igare ryavuguruwe bikomeye. Rigabanyirizwa ibiro riva kubiro 25 rigera kubiro 15-17 ntibyagarukiye aho, byakomeje mumyaka yakurikiye ho rivugururwa kugera mukinyejana cya 21 ,

Aha ibihugu byinshi byari bimaze kugera ku ikoranabuhanga rihambaye, igare rihinduka ikintu gikomeye aho batangiye kuriha vitensi, moteri na batiri irifasha kwihuta ku bwikube busaga 75%  bw’umuvuduko ryari rifite mu biyejana byatambutse. Abahanga mu kuritwara batangira kuribyaza umusaruro haba mu gutwara ibintun’abantu, ndetse no mumasiganwa abera ahantu hatandukanye harimo no mu Rwanda. Ibiro byo byagabanutse kukigero 99.9% kuko byavuye kubiro 17 rigera  kubiro biri 8-1.

 

Uko isi iri ku muvuduko w’iterambere twitege iki ku igare ry’ahazaza?

 

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *