menya imigezi miremire 5 ku isi
Mu Isi harimo ibintu byinshi by’ibtangaza yaba ibyo Imana yaremye cyagwa ibyo Abantu bubatse ariko reka turebe mubyo Imana yaremye ,UMUGEZI :Ni amazi aba aturuka ku masoko y’amazi atandukanye buri soko yohereza amazi make twakwita utugezi duto kuko iba idafite amazi ahagije yakora icyo twita Umugezi.
Uko utwo tugezi duto tugenda dutemba twerekeza ahari ubutumburuke bw’miso bugufi gusumba ahandi utwo tugezi duto iyoduhuriye mu kibaya nibwo dukora umugezi kuko amazi ababa yamaze kugwira yabaye menshi.
Mumigezi yose ibaho ku isi ituruka mu mpande zose z’Isi habamo imiremire kuruta iyindi mbese igenda urugendo rurerure cyane gusumba iyindi.
Dore uko isumbana
1. nile
Ni umugezi wambere uba muri Africa ufite inkomoko m’Urwanda ugenda urugendo rurerure ku isi kuko unyura mubihugu 10 bya africa harimo Urwanda ,Uganda ,Congo-Kinshasa,Kenya ,Tanzaniya,Buburundi,Sudan, Sudan yepfo na Ethiopia uyu mugezi ugenda urugendo rureshya na miles 4,132 (metero 6,650,000) (km 6,650).
2. Amazon
Uyumugezi nimwo wa 2 mumigezi igenda urugendo rurerure ni umugezi ufite isoko Mumisozi ya Andes muri Peru utemba werekeza mu burasirazuba no mu burengerazubaba bwa Peru ukanyura mubihugu 6 aribyo Peru,Ecuador,Colombia,Venezuela, Bolivia na Brazil ukaruhukira mu Nyanja ya Atlantic ukaba ugenda ( Metero 6398751.71) ( miles 3,976 ) (km 6,398.75)
3. Yangtze
Uyumugezi wo ni uwa gatatu mumigezi igenda urugendo runini ku isi ugenda(miles 3,915) ( km 6,300) ariko umwihariko wawo ni uko ugenda mugihugu kimwa gusa cy’ubushinwa kuva ku isoko yawo kugera aho urangirira Isoko yawo iba mumisozi ya Taggula ukagarukira m’Uburasirazuba bw’Ubushinwa.
4. Mississippi
Uyu Mugezi wo ugenda Urugegendo ruto ugereranyije nindi migezi twabonye haruguru ( miles 3,710) ( km 5,970) umwihariko wuyu mugezi nuko ugaburira amazi reta 32 z’America n’intara 2 za Canada mbese amashami y’imigezi iyi turuka ho ni Amagana.
5.Yenisei
Yenisei n’Umugezi ufite inkomoko muri Mongolia ariko uyumugezi utemba unyura m’Uburusiya ugahita wimena mu Nyanja ya Arctic mu majyaruguru ya Siberia uyu Mugezi ni uwa 5 kuko ugenda ( miles 3,442) (km 5,539)