SOBANUKIRWA

menya iby’inkingi itazwiyabonetse muri Nevada

menya iby’inkingi itazwiyabonetse muri Nevada
  • PublishedJune 19, 2024

Muri leta ya Nevada mu mpera y’icyumweru gishize, habonetse indi nkingi y’amayobera mu zizwi nka monolith yabonetse mu butayu bwaho, iteza kwibaza icyo ari cyo n’uwaba ari inyuma yacyo.

Iki kintu cyabonywe na polisi y’umujyi wa Las Vegas, yavuze ko yakibonye irimo gushakisha mu gikorwa cy’ubutabazi ahitwa Las Vegas Valley.

Igipolisi cyatangaje  kiti: “Tubona ibintu byinshi bidasanzwe…ariko nimurebe iki!”

Iyi monolith isa n’izindi zagiye ziboneka ahatandukanye ku isi mu mwaka wa 2020 na 2021 ariko ibyazo bikaba bikiri amayobera.

Iyi nkingi yabonetse mu butayu bwo muri Nevada mu mpera z'icyumweru gishize yibukije izindi nka yo zabonetse mbere

Iyi nkingi ndende, ya mpande enye imeze nk’indorerwamo, yabonetse ku gasongero k’agasozi abantu bajya burira kari mu rugendo rw’isaha imwe mu majyaruguru y’umujyi wa Las Vegas.

Mu ifoto yatangajwe na polisi yaho, iyi monolith isa n’ishinze ahantu hari ubutaka bukakaye.

ku mbugankoranyambaga, polisi ya Las Vegas yibaza iti:“Ni gute yageze hariya hejuru?”

Iyi monolith ifite uburyo isa n’izindi zagiye ziboneka mbere muri Amerika n’ahandi ku isi.

Ariko kugeza ubu nyinshi muri zo ibyayo biracyari amayobera.

Iyabonetse i Kinshasa muri 2021 abaturage bahise bayiha inkongi

Hari ibivugwa na bamwe – bidafite gihamya, ko izi nkingi zaba zishingwa n’ibiremwa byo ku yindi mibumbe (aliens), babisanisha n’ibiri muri filimi yo mu 1968 yitwa ‘In 2001: A Space Odyssey’ irimo za monoliths.

Nyinshi muri monoliths zarabuze nyuma y’iminsi micye zibonetse, kandi ntihamenyekane abazitwaye cyangwa abazishinze n’impamvu yabo, ibi niko byagenze no ku yabonetse bwa mbere muri Utah mu myaka ine ishize.

Mu 2021 inkingi nk’izi zabonetse ahantu nko muri Calofornia, Romania na Turkiya, mu Bwongereza ku kirwa cya Isle of Wight, ndetse no murwa mukuru Kinshasa wa DR Congo, iyi abaturage baho bahise bayitwika.

Iyi ni iyabonetse muri Werurwe uyu mwaka muri Ecosse

Kugeza ubu ntihazwi neza ibirambuye kuri nyinshi muri izi nkingi zihurira ku kuba ari icyuma gishashagirana gifite uburebure bugera kuri metero eshatu kandi gikozwe mu buryo bwa mpandeshatu cyangwa mpande enye.

Muri Werurwe uyu mwaka, indi monolith yabonetse ku gasongero k’umusozi muri Ecosse/Wales nayo ntihamenyekanye uwayihashyize n’uko yahageze.

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *