AMAKURU POLITIKI

Menya amateka y’abanyapolitiki 9 bandi barwanyije Jenoside

Menya amateka y’abanyapolitiki 9 bandi barwanyije Jenoside
  • PublishedApril 13, 2024

Mu gikorwa cyo gusoza icyunamo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Mata 2024, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr Bizimana Jean Damascene, yagarutse ku mazina 9 y’abandi banyapolitiki biyongera kuri 12 bashyinguye ku rwibutso rw’abanyapolitiki rwa Rebero.

Ubusanzwe ku rwibutso rwa Rebero hashyinguwe abanyapolitiki 12 bazize ibitekerezo byabo byo kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo.

Abo banyapolitiki 9 bari i Kigali no mu Ntara, barwanyije Jenoside n’ingengabitekerezo yayo, bikaba byaragaragajwe n’igikorwa cyavuye mu bushakashatsi bwamaze imyaka 2 bukorwa na MINUBUMWE, hashingirwa ku bimenyetso bidashidikanywaho birimo inyandiko, imbwirwaruhame, amashusho, n’ubuhamya.

Abo banyapolitiki icyenda bongewe ku Rwibutso rwa Rebero ni Ngulinzira Boniface, Profeseri Rumiya Jean Gualbert, Dr Habyarimana Jean Baptiste, Ruzindana Godefroid, Dr Gafaranga Théoneste, NdagijimanaCallixte, Nyagasaza Narcisse, Gisagara Jean Marie Vianney na Rwabukwisi Vincent (Ravi)

a) Ngulinzira Boniface

Yavutse 1950, mu Karere ka Burera, ashakana na Mukeshimana Florida mu 1974, babyarana abana 3. Yize mu Bubiligi, Université Catholique de Louvain, ahabonera impamyabumyi mu isesengurandimi. Yakoze muri Minisiteri y’Uburezi imyaka 15, anagirwa Umujyanama ushinzwe uburezi mu Biro bya Perezida wa Repubulika imyaka ibiri (1989-1991).

Tariki 16 Mata 1992, yatanzwe n’ishyaka rye, MDR, agirwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga. Uwo mwanya wamuhaga inshingano yo guhagararira u Rwanda mu mishyikirano hagati ya Guverinoma na FPR-Inkotanyi, akaba ari na we uyobora Intumwa za Leta.

Ngulinzira yaharaniye isinywa ry’Amasezerano yo guhagarika imirwano, gushyiraho Leta igendera ku mategeko ihuje Abanyarwanda bose. Byatumye intagondwa z’Abahutu zimwikoma, bamutera ubwoba, ariko akomeza guharanira amasezerano arimo ukuri n’amahoro.

Urugero: tariki 18 Ukwakira 1992, CDR yasohoye itangazo: “Ubutumwa rubanda nyamwinshi yashinze Ishyaka CDR kugeza kuri Bwana Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane”. CDR yamwise umugambanyi, ivuga ko Rubanda nyamwinshi itazemera ibizava mu mishyikirano: “Bwana Minisitiri, Rubanda Nyamwinshi yababajwe n’uko mwayiheje mu Mishyikirano mwihererana hamwe n’Inyenzi-Inkotanyi kandi ibibazo bigibwaho impaka bireba Abanyarwanda bose.

Ubwo se ubona ko amasezerano azava muri iyo Mishyikirano uzayubahiriza wenyine n’Inyenzi-Inkotanyi muyigirana? Wari ukwiriye kuzirikana ko amasezerano uzasinya azagomba kwemezwa na Kamarampaka y’Abanyarwanda bose kugira ngo abone gushyirwa mu bikorwa. Ni ngombwa rero ko wivugurura, ukumva inama za Rubanda Nyamwinshi kandi ukazikurikiza kugira ngo ibyo muzageraho bitazaba imfabusa”.

Byafashe intera tariki 15 Ugushyingo 1992, Perezida Habyarimana yita amasezerano ya Arusha ibipapuro, anashinja Ngurinzira kugurisha Igihugu.

Tariki 01 Kamena 1993 Colonel Bagosora na Runyinya Barabwiriza wari Umujyanama wa Perezida Habyarimana bandikiye Minisitiri NGULINZIRA bamutera ubwoba ko batazongera kujyana na we mu Mishyikirano mu gihe cyose yemera ko FPR ihabwa imyanya ifatika muri Guverinoma ihuriweho n’amashyaka atavuga rumwe na MRND no guhuza Ingabo z’Igihugu hakajyamo iza FPR.

Tariki 11 Mata 1994, abasirikare ba MINUAR banze kumuhungisha we n’umuryango we, babasiga muri ETO-Kicukiro, abasirikare baramutwara bamwicira ahantu hatazwi. Umurambo we nturaboneka. Umugore we, Mukeshimana Florida, yamwanditseho igitabo (2001): «Boniface NGULINZIRA. Un autre Rwanda possible. Combat posthume ».

Profeseri Rumiya Jean Gualbert

Yavutse muri 1950, Akarere ka Huye, ashakana na Mukamudenge Veneranda (9 Kanama 1975). Babyaranye abana batanu, batatu bakuru bicanwa na we muri Jenoside.

Yize muri Kaminuza ya Paris Sorbonne ahakura Impamyabumenyi y’Ikirenga mu Mateka (1983), yigisha muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda. Rumiya yari umwe mu bagize Komite Nyobozi ya MRND ku rwego rw’Igihugu no muri Komite yayo muri Butare. Yarwanyije amacakubiri ashingiye ku moko yarangwaga muri MRND. Abonye nta mpinduka, afata ibyemezo bikomeye kandi abizi ko bitazamugwa amahoro.

Tariki 14 Ugushyingo 1992, yandikiye Habyarimana asezera muri MRND kubera impamvu ziganjemo ko MRND ifatanya na CDR nk’ishyaka ryarangwaga n’irondamoko. Yanditse ko atakomeza kuba muri MRND irangwa n’ivangurabwoko, ko ari ugutatira igihango cyaranze Abahutu n’Abatutsi. Yashubije ikarita y’umunyamuryango muri MRND.

Porofeseri Rumiya yiciwe i Butare tariki 4 Gicurasi 1994.

Dr Habyarimana Jean Baptiste

Yavutse ku ya 14 Werurwe 1950, ahari muri Komini Runyinya, Nyaruguru. Yashakanye na Karuhimbi Josephine mu 1981, babyarana abana babiri.

Yize muri Kaminuza ya Columbia (USA) ahakura Impamyabumenyi y’Ikirenga mu bwubatsi. Yigishije muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda. Kuva 03 Ukwakira 1990-23 Werurwe 1991, yafunzwe amezi 6 muri Gereza ya Karubanda mu biswe Ibyitso by’Inkotanyi.

Yari mu Ishyaka rya PL. Tariki 03/07/1992 yagizwe Perefe wa Butare. Dr Habyarimana bamuhimbaga akazina ka “Sacré” kubera gusabana n’abantu. Ni we wari Perefe wenyine w’Umututsi ku ba perefe 11. Yigishaga abaturage ko batagomba gukomeza gufata Inkotanyi nk’abanyamahanga bakareka kubita abanzi, Inyangarwanda, ahubwo bakabaha uburenganzira bwabo nka buri Munyarwanda. Yabashishikarizaga kurangwa n’iterambere no gukunda umurimo.

Yandikiwe kenshi amabaruwa amutera ubwoba nk’iyanditswe ku wa 13 Mutarama 1993 n’abakozi bakuru 10 bakoreraga i Butare na Nyanza, harimo na ba Superefe batatu yayoboraga. Bamwibasiye ko yavugiye mu nama y’abaturage ba Komini Nyaruhengeri ko abasore bajya mu Nkotanyi nta kosa bakora, ko iyo riba ikosa, Leta y’u Rwanda itari kugirana imishyikirano n’Inkotanyi.

Yahanganye cyane n’udutsiko tw’abanyabwenge b’abahezanguni bigishaga muri Kaminuza (Groupe des intellectuels Rwandais à Butare, Front Commun contre les Inkotanyi,…) twamamazaga ingengabitekerezo ya Jenoside n’amacakubiri.

Jenoside itangiye, yakoze uko ashoboye arayikumira, bituma hagira ababasha kurokoka. Yakoresheje inama z’aba burugumesitiri n’aba superefe abasaba kurwanya ubwicanyi nubwo hafi ya bose bamunaniye. Yarenze ku mabwiriza yatanzwe na Guverinoma yo kudaha abaturage icyangombwa cyo gusohoka mu Gihugu, bituma hari ababasha guhungira i Burundi. Tariki 19 Mata 1994, Perezida Sindikubwabo yagiye gukangurira abanya Butare kwica Abatutsi, yimika Perefe Sylvain Nsabimana w’intagondwa. Dr Habyarimana yafungiwe muri Kasho i Butare. Muri Gicurasi 1994, abicanyi bayobowe na Minisitiri Nyiramasuhuko barahamukuye bamujyana i Gitarama aho Guverinoma yakoreraga. Yishwe muri Kamena 1994. Umurambo we warabuze. Umugore we n’abana babiri basigaye i Butare bicwa n’interahamwe hamwe n’abasirikare bo muri ESO.

Ruzindana Godefroid

Yavutse mu 1951 muri Komini Kabarondo mu Karere ka Kayonza, ashakana na Nyirasafari Antoinette babyarana abana batanu.

Yabaye Umunyamabanga Mukuru muri Minisiteri y’Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, anakora muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, agirwa Perefe wa Kibungo mu 1992. Yari muri Komite Nyobozi ya PSD ku rwego rw’Igihugu. Ageze i Kibungo asimbuye Perefe Bucyibaruta w’intagondwa yo muri MRND, yabaye umunyapolitiki n’umuyobozi wazanye imibanire myiza, arwanya akarengane.

Yamaganye ibitekerezo n’ibikorwa bigamije gutsemba Abatutsi, bituma yibasirwa, agafatwa nk’icyitso cy’Inkotanyi. Yanditsweho n’ibinyamakuru bitandukanye harimo icyitwa Umurangi (17 Gicurasi 1993), Kangura N°66/1993 yamushyize ku rutonde rw’abantu 235 yitaga ko bafashaga Inkotanyi byamushinjaga gukorana n’Inkotanyi.

Tariki 17 Mata 1994, Ruzindana yasimbujwe umuhenzanguni Anaclet Rudakubana. Muri Gicurasi 1994, yafashe imodoka ashyiramo abana, umugore na barumuna be bashaka guhungira i Burundi. Bageze Birenga, Interahamwe zarabafashe zibakura mu modoka zibica urw’agashinyaguro, zihera ku bana umwe umwe, zikurikizaho umugore, zibona kumwica. Umurambo we washyinguwe i Kibungo, biteganywa ko uzazajyanwa i Rebero.

Dr GAFARANGA Théoneste

Yavutse ku wa 23 Kanama 1942, i Nyamabuye, mu Karere ka Muhanga, ashakana na Nyirabenda Astérie babyarana abana batanu.

Yize muri Université Libre de Bruxelles n’iya Anvers mu Bubiligi. Yari inzobere mu buvuzi rusange, muri Chirurgie, mu buvuzi bw’indwara z’imitsi n’iz’umutima. Yakoze mu Bitaro bya CHUK, aba Umudepite, nyuma ashinga Ikigo cy’ubuvuzi “Cabinet Médical La Pitié” i Nyamirambo.

Dr Gafaranga ari mu bashinze PSD agirwa Umuyobozi wungirije wa kabiri. Yatanze imbwirwaruhame muri za mitingi, anandika inyandiko mu binyamakuru nk’iyo yise « Amajyambere PSD iyumva ite? » mu kinyamakuru Le Soleil. N° 10, Ugushyingo 1991. yagaragajemo ko inzira y’iterambere ry’u Rwanda itegerejwe n’Abanyarwanda benshi ishobora gushingira ku bitekerezo bishya by’impinduramatwara kandi ko Abanyarwanda bagomba gushyira hamwe mu kubaka Igihugu, kandi yitandukanije n’igishobora gukurura amacakubiri cyose.

Tariki 16 Mata 1994, abasirikare n’Interahamwe baje kumushaka iwe baramubura, bamusanga mu rugo rukurikiyeho, kwa Karekezi Jean aho yari amaze iminsi yihishe, bamwica urw’agashinyaguro.

Ndagijimana Callixte

Yavutse mu 1965 muri Mugina mu Karere ka Kamonyi. Yashakanye na Mukakalisa Oliva. Yishwe nta mwana aragira.

Arangije amashuri yisumbuye yinjiye mu Ishuri rikuru rya gisirikare, baramwirukana bakeka ko yahinduye ubwoko akigira Umuhutu. Yabaye umwarimu, atorerwa kuba Burugumesitiri wa Mugina mu 1992. Ndagijimana Callixte yabumbatiye imibanire y’abaturage nta vangura, arinda umutekano wabo n’ibyabo. Mu gihe cy’ubuyobozi bwe, urugomo rwakorerwaga Abatutsi rwaragabanyutse, ntibongera kwirukanwa mu masambu yabo ku ngufu, gukubitwa bya hato na hato no kwicwa.

Guhera tariki 7 Mata 1994, yashoboye gukumira ibitero by’Interahamwe. Abayobozi ba Gitarama babonye ko Jenoside itazashoboka i Mugina, bafashe umugambi wo kumwica. Tariki 16 Mata 1994, bohereje abasirikare babiri bo kumwica bavuye i Runda, basanga aremesha inama Abatutsi bahungiye kuri Paruwasi Mugina abigisha uko bakwirwanaho. Abari mu nama barwanye n’abo basirikare barabica.

Abategetsi bakomeje gushaka uburyo bamwica kuko yabangamiraga ishyirwa mu bikorwa ry’umugambi wo kwica Abatutsi bo muri Mugina, n’abaturukaga muri Komini bihana imbibi bahahungiraga. Ndagijimana yishwe muri Mata 1994 nyuma y’inama yabereye i Gitarama ku wa 18 Mata 1994 yatumijwe na Minisitiri w’Intebe Kambanda Jean, hemezwa kwihutisha Jenoside. Bamutegeye kuri bariyeri ahitwa Ruhuha, segiteri Nyagahama, Komini Ntongwe, yicwa n’Interahamwe n’impunzi z’Abarundi.

Nyagasaza Narcisse

Yavutse 1956, Komini Ntyazo mu Karere ka Nyanza. Ntiyigeze ashaka, yishwe akiri ingaragu. Yize uburezi muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, yigisha mu ishuri ryisumbuye Saint Joseph i Kabgayi.

Mu 1993, yatorewe kuba Burugumesitiri wa Ntyazo, atanzwe nk’umukandida wa PL. Nyagasaza yayoboye mu bihe bikomeye, Interahamwe n’Abasederi bari baratangiye gutozwa kwica. Muri 1994, yakoze ibishoboka akumira ubwicanyi, abwira abaturage kujya ku marondo ngo birinde hatagira abaturutse ahandi babameneramo. Nka Burugumesitiri yitabiraga inama zaberaga kuri perefegitura, abona ko ishyamba atari ryeru, aburira Abatutsi guhungira i Burundi, akanabambutsa. Tariki 22 Mata 1994, habaye inama iyobowe n’uwigeze kuba Burugumesitiri wa Ntyazo igihe kirekire, Nzaramba Athanase, yitabiriwe n’abapolisi n’abajandarume, Ernest Gashubushubu wari Perezida wa MRND muri Ntyazo, abayobozi b’amasegiteri n’abaturage, bemeza kurwanya Nyagasaza no gushishikariza Abahutu kwica Abatutsi.

Bamwe mu batutsi bahise bihutira guhungira i Burundi, benshi bashobora kwambuka, abandi bicirwa mu nzira kuri bariyeri, iya Muhero n’iy’Akanyaru. Nyagasaza yashatse guhungira i Burundi, ageze ku Kanyaru ntiyahita yambuka kuko yabanje gufasha Abatutsi kwambuka. Yarabahagarikiye barambuka kuko iyo yambuka mbere yabo bari guhita babica. Haje umuyobozi wungirije wa Jandarumori ya Nyanza, Adjudant-Chef Hategekimana Philippe alias Biguma n’abajandarume, amwuriza imodoka hamwe n’Abatutsi bane, bamujyana i Nyanza, i Mushirarungu, Adjudant Biguma yamurashe ku wa 23 Mata 1994.

h) Gisagara Jean Marie Vianney

Yavutse mu 1966, i Nyabisindu mu Karere ka Nyanza. 1990, yashakanye na Ufitikirezi Rose babyarana abana babiri.

Akirangiza kwiga mu 1989, yakoze muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu; mu mpera z’uwo mwaka agirwa uwungirije Burugumesitiri wa Komini Nyabisindu.

Mu 1993, yatanzwe na PSD nk’umukandida ku mwanya wa burugumesitiri, aratorwa. Yarwanyije akarengane n’ivangura byakorerwaga Abatutsi abinyujije mu nama yaremeshaga kuri Komini no kurengera abatotezwaga bashinjwa kuba “Ibyitso by’Inkotanyi”.

Yafunguye kenshi abafungwaga n’Abajandarume. Mu nama yaremeshaga abaturage n’abakozi ba Komini, yababwiraga ko bagomba kwitandukanya n’ibikorwa by’ivangura bya CDR na MRND. I Nyanza, kwica Abatutsi byatindijweho ibyumweru bibiri kubera ahanini uruhare rwa Burugumesitiri Gisagara n’abayobozi bake banze kwijandika mu bwicanyi, bakagerageza kubukumira kimwe na Perefe Dr Habyarimana Jean Baptiste. Yifashishije abapolisi bari bakimwumvira, bakumira ibitero by’abicanyi, bituma Jenoside ikomeza gutinzwaho.

Tariki 21 Mata 1994, avuye i Butare aho yari yahamagawe kwitabira inama ya Perefe Nsabimana, Gisagara yagabweho igitero n’abajandarume, ariko abapolisi bamurindaga bayobowe na Burigadiye Musoni Théogène bahangana na bo babasubiza inyuma.

Tariki 22 Mata 1994, Kapiteni François-Xavier Birikunzira wayoboraga Jandarumori ya Nyanza, yatumije inama ku Ishuri rya ESPANYA, irimo abategetsi ba gisilikare na politiki, bibasira Gisagara, bemeza gutangiza Jenoside. Yagiye kwihisha ku babyeyi b’umupolisi witwa Eliab Sindayigaya.

Muri iryo joro, hishwe IPJ Rugema n’umuryango we kubera ko yari afatanyije na Gisagara kubangamira abashakaga kwica Abatutsi. Komanda w’abasirikare Barahira Pascal, uwa Jandarumori Birikunzira na Dr Callixte Mirasano wayoboraga Ikaragiro rya Nyanza bashyizeho igihembo cy’amafaranga 600,000 Frw ku muntu wese uzavumbura Gisagara.

Konseye wa Busasamana Emmanuel Nteziryayo n’abajandarume bane bagiye gushaka Gisagara iwe basanga nta muntu uhari; bajya kwa sekuru bahasanga abo mu muryango we umunani, barimo se Canisius Kanyandekwe, nyirakuru Thérèse Kamayugi, ba nyirarume 2 Nshunguyinka na Nsabimana, murumuna we Egide Mbaraga, bashiki be Renata Mugiraneza na Immaculée Umuhoza na mubyara we Kayisire, banga kubabwira aho Gisagara yihishe. Uko ari barindwi, babajyanye kuri Jandarumori barabica. Umugore we na we yarishwe. Abana babo babiri bari bafite imyaka itatu kugeza kuri ine, bararokotse.

Tariki 05 Gicurasi 1994, Burugumestiri Gisagara, Burigadiye Musoni n’umupolisi Sindayigaya, bafatiwe n’abajandarume mu nzu idatuwe hafi y’urugo rw’ababyeyi ba Sindayigaya, Abapolisi bombi bahita baraswa. Gisagara bamuboheye inyuma ku modoka itwawe n’abajandarume bamuzengurukana umujyi wa Nyanza, batumira abaturage ngo baze  kwirebera iyicwa rye ku biro bya Komini, abaturage baje ari benshi. Yahagaritswe hagati y’imbaga y’abaturage, amaboko agihambiriye inyuma ku mugongo. Kaporali Musafiri amutera icumu mu nda, amukubita impiri mu mutwe kugeza amwishe.

Rwabukwisi Vincent (Ravi)

Yavutse ku wa 16/08/1959, mu Karere ka Ruhango, ashakana na Nyiransengimana Jeanne d’Arc. Mu 1988, Rwabukwisi yashinze ikinyamakuru cy’icyamamare cyigenga cyitwa KANGUKA.

Yanengaga ubutegetsi bwa Habyarimana, akamagana ruswa, ivangura ry’amoko n’uturere n’ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi. Yatotejwe kenshi, ndetse ku wa 22 Ukwakira 1990, akatirwa igifungo cy’imyaka 17 kubera inyandiko ze zarwanyaga akarengane. Yaje gufungurwa.

Ku wa 29 Ukuboza 1991, yatangije Ishyaka Riharanira Ubumwe bw`Abanyarwanda muri Demokarasi (UDPR/Union Démocratique du Peuple Rwandais). Biturutse ku ireme ry’ingengabitekerezo y’ishyaka UDPR, ubupfura, ubushishozi n’ubuhanga mu kuyobora byaranze abayobozi baryo, bakuriwe na Rwabukwisi, byatumye abayoboke baryo badacikamo ibice. Uyu murongo watumye abayoboke baryo bahigwa bukware na MRND, ku buryo muri Mata 1994, abarenga 85% bishwe. Rwabukwisi yarashwe ku wa 11 Mata 1994 n’abasirikare bamurasira hafi y’iwe i Nyamirambo.

Minisitiri Dr Bizimana yakomeje avuga ko abo banyapolitiki batanze urugero ntagereranywa tugomba rwo gushyira ubunyarwanda hejuru y’ibindi.

Written By
Kigeli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *