AMAKURU IMIKINO

Maxime Wenssens ukina mu kiciro cya mbere mu Bubiligi bwa mbere agiye gukinira amavubi

Maxime Wenssens ukina mu kiciro cya mbere mu Bubiligi bwa mbere agiye gukinira amavubi
  • PublishedNovember 8, 2023

Umunyezamu Maxime Wenssens w’imyaka 21 ukina muri Royal Union Saint-Gilloise yo mu Cyiciro cya ambere mu Bubiligi, yahamagawe mu Ikipe y’Igihugu, Amavubi bwa mbere.

 

Uyu munyezamu ni umwe muri batatu bazongerwa muri 30 batangiye imyitozo tariki 4 Ugushyingo, aho Amavubi yitegura imikino ibiri irimo uwa Zimbabwe na Afurika y’Epfo tariki ya 15 n’iya 21 Ugushyingo 2023.

Amakuru agera ku IJWI MONITOR yemeza ko FERWAFA yohereje ubutumire mu Ikipe ye ya Royal Union Saint-Gilloise na yo isubiza yemera kumurekura.

Wenssens ufite uburebure bwa metero 1,91 afite ubwenegihugu bubiri, ubw’u Bubiligi n’u Rwanda kuko afite Se w’Umubiligi na Nyina w’Umunyarwandakazi.

Uyu mukinnyi kandi yari yaganirijwe n’Umunya-Espagne, Carlos Alos Ferrer wahoze atoza Amavubi, ibiganiro bigenda neza n’ubwo atari yagafashe umwanzuro w’Ikipe yazakinira.

Royal Union Saint-Gilloise ya Wessens iri ku mwanya wa mbere muri Shampiyona y’u Bubiligi n’amanota 31. Mu mikino 13 yatsinzemo icumi, inganya umwe itsindwa undi umwe.

Ikipe ye iri muri UEFA Europa League aho iri ku mwanya wa kabiri mu itsinda F n’amanota ane inganya na Toulouse yo mu Bufaransa. Itsinda riyobowe na Liverpool n’amanota icyenda mu gihe LASK Linz yo muri Autriche iri ku mwanya wa nyuma nta nota ifite.

Wenssens ni Umunyezamu wa kabiri wa Royal Union Saint-Gilloise kuko yari ku ntebe y’abasimbura mu mukino wa UEFA Europa League ubwo Ikipe ye yatsindwaga na Liverpool ibitego 2-0 tariki 5 Ukwakira 2023. Yongeye kujya mu basimbura mu mukino banganyijemo na Toulouse igitego 1-1.

Uyu musore yakiniye amakipe nka KVMechelen na Sint-Truidense V.V.

Written By
Kigeli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *