IMIKINO

Mapinduzi Cup: Mu mukino utari woroshye, warangiye APR FC inganyije na Simba SC

Mapinduzi Cup: Mu mukino utari woroshye, warangiye APR FC inganyije na Simba SC
  • PublishedJanuary 6, 2024

APR FC yanganyije na Simba SC yo muri Tanzania ubusa ku busa mu mukino wa nyuma w’amatsinda mu irushwana rya Mapinduzi Cup 2024.

Uyu mukino wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Mutarama 2024, kuri Amaan Stadium muri Leta ya Zanzibar.

Mapinduzi Cup ni irushanwa ritegurwa n’igihugu cya Zanzibar mu rwego rwo kwizihiza ubwigenge, kiri kwishimira ku nshuro ya 60.

APR FC yatangiranye impinduka kuri Kapiteni aho Sharaf Eldin Shaiboub Ali ari we wari uyoboye bagenzi be, cyane ko yahuraga n’ikipe yanyuzemo mu 2019. Niyomugabo Claude yari yabanje ku ntebe.

Ku munota wa gatanu gusa, Simba SC yari yatangiye gusatira izamu rya APR FC ndetse ibona n’imipira y’imiterekano yaterwaga na Saido Ntibazonkiza wari Kapiteni w’iyi kipe yo muri Tanzania kuri uyu mugoroba ndetse wakinaga umukino wa mbere muri iri rushanwa kuko atakinnye ibiri ibanza kubera uburwayi.

Ku munota wa cyenda , APR FC yagerageje gusatira ku nshuro ya mbere bigizwemo uruhare na Shaiboub ariko Kazi Hussein ashyira umupira hanze y’izamu.

Ku munota wa 28, Ndayishimiye Dieudonné wa APR FC yazamuye umupira anyuze mu ruhande rw’iburyo ariko ntiwagera kuri Sanda na Mbonyumwami bari mu rubuga rw’amahina.

Nyuma y’iminota itatu, Simba yahise izamukana umupira ishaka kujya ku izamu bigizwemo uruhare na Sadio Kanouté na Israel Patrick Mwenda ariko Niyibizi Ramadhan wari mwiza muri uyu mukino yitwara neza arawubambura.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.

Mu igice cya kabiri, Umutoza Mukuru wa Simba SC, Abdelhak Benchikha, yahise akora impinduka ashyiramo Leandre Willy Esombe Onana, Jean Toria Baleke Othos na Luís Miquissone.

Simba yahise ikomereza ku muvuduko yasorejeho ihererekanya kurenza APR FC mu minota 10 y’iki gice kugeza ubwo Froger yahagurukije Elie Kategaya na Kwitonda Alain ngo bishyushye.

Ku munota wa 56, APR FC yabonye koruneri ubwo umunyezamu wa Simba SC Hussein Abel yatangaga umupira Mbonyumwami Taiba washoboraga kumutsinda igitego awuherejwe na Soulei Sanda ku kazi keza yari akoranye na Ruboneka Jean Bosco.

APR FC yakoze impinduka ku munota wa 65 ikuramo Soulei Sanda wasimbuwe na Kwitonda Alain Bacca ndetse na Shaiboub atanga umwanya kuri Elie Kategaya.

Ku munota wa 73, Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yakoze izindi mpinduka ikuramo abandi babiri ari bo Mbonyumwami Taiba ndetse na Mugisha Gilbert byagaragaraga ko yananiwe, ishyiramo Umunya-Cameroun Amadou Kada Mousa ndetse na Victor Mbaoma.

Nyuma y’izi mpinduka amakipe yombi yahise yongera gusa n’aho anganya imbaraga ku buryo APR FC yanyuzagamo ikegera izamu rya Simba SC nubwo yarushwaga guhererekanya ikagira n’ubwugarizi bwa Nshimiyimana, Bindjeme ndetse n’Umunyezamu Pavelh Ndzila bafatanyije kurinda izamu.

Umukino warangiye APR FC inganyije na Simba SC ubusa ku busa mu mukino wa nyuma w’amatsinda muri iri rushanwa.

APR FC yahise ikomeza ari iya gatatu mu Itsinda B n’amanota ane, Simba SC iyobora itsinda ifite arindwi mu gihe Singida Fountain Gate F.C ari iya kabiri n’amanota atandatu.

Umunyezamu w’Ikipe y’Ingabo z’igihugu, Pavelh Ndzila, ni we watowe nk’umukinnyi wagaragaje imyitwarire myiza mu kibuga ” Best Fair Play Award”

APR FC izagaruka mu kibuga ku cyumweru tariki 7 Mutarama 2024 ikina na Yanga Africans yo muri Tanzania muri ¼ saa 19:15 za Kigali.

Written By
Kigeli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *