IMIKINO

Manchester United imaze uruhuri rw’imikino itabasha kubona atatu imbumbe.

Manchester United imaze uruhuri rw’imikino itabasha kubona atatu imbumbe.
  • PublishedApril 14, 2024

Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu gihugu cy’Ubwongereza (Premier League) igeze ku munsi wayo wa 32. AMakipe arimo Liverpool, Arsenal na Manchester City arimo ararwanira igikombe, mu gihe ikipe ifite ifite ibikombe byinshi ariyo Manchester United, irimo kurwana n’ubuzima ngo irebe ko yabona n’umwanya wa kane uyemerera gukina UEFA Champions League.

Iyi kipe itozwa n’umuholandi ERIC TEN HAG, yaraye inganyije n’ikipe ya AFC Bournemouth ibitego 2_2 ku kibuga  Vitality Stadium mu kino wasifuwe n’umwgereza  Tony Harrington. Umukino ugitangira Manchester United yagowe n’abasore barimo: Dango Ouattara, Marcos Senesi na Dominic Solanke waje no gufungura amazamu ku munota wa 16′. Maze ku kazi gakomeye cyane kari gakozwe na Alejandro Garnacho, Bruno Fernandez aza kugombora ku munota wa 33′. Iki gitego cy’uyu munya Portugal cyabaye ik’iraha ry’akanya gato. Ku munota wa 36′ nyuma y’iminota itatu gusa Justin Kluivert yaje gutsindira ikipe ya AFC Bournemouth igitego cya kabiri brinda bajya mu kiruhuuko Manchester iyobojwe inkoni y’icyuma.

Mu gice cya kabiri AFC Bournemouth yagarutse ishaka gukomeza kwataka ngo irebe ko yatahana umukino nk’uko byari byagenze mu mukino ubanza ku kibuga Old TRAFORD.  Nubwo yaje ifite izi mbaraga  ariko ntibyayikundiye maze Bruno Fernandez aza kugombora kuri penalaite yateye neza ku munota wa 65′,umukino urinda urangira.

Ni ikipe ya Manchester United imaze imikino ine yikurikiranya itazi uko amanota atatu asa. Ten Hag n’abasore be baheruka kubona insinzi batsinda Everton ibitego 2_0 tariki 9/3. Indi mikino yose yakurikiyeho  igikaze bakoze ni ukunganya n’amakipe arimo Liverpool, Brentford, Bournemouth n’insinzwi yo ku mukino wa Chelesea.

Abafana ba’iyi kipe baje gutakaza ikizere burundu ku mukino wa nimugoroba, kuko nyuma yo kunganya bahise bisanga ku mwanya wa 7 n’amanota 50 banganya n’ikipe ya Newcstle United ariko yo ikaba izigamye ibitego 17, bo bakaba barimo umwenda w’igitego. Uretse Newcastle ibari imbere, Aston VIlla na Thothenum nazo ziyiri imbere. Aston Villa yicaye ku mwanya wa kane yifuza kuba iriho irayirusha amanota 10 yose.

Iyi kipe mu mikino isigaje harimo uwo bazakinamo n’Arsenal irwanira igikombe, Newcastle United ibari imbere harimo kandi Brnley na Sheffield United zirwanira kutamanuka utibagiwe na Brighton y’umutoza Roberto De Zerbi ukunda kugora amkipe afite izina.

 

 

Written By
Aimable Ruganzu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *