Macron arasaba Israel kureka kurasa ibisasu ku mpinja muri Gaza
Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron yabwiye BBC ko Israel igomba kureka kureka kurasa ku mpinja n’abagore muri Gaza.
Mu kiganiro yagiranye na BBC mu biro bye Élysée, yavuze ko nta gisobanuro gihari cyo kurasa ibisasu ku ban n’abagore. Avuga ko Israel yakungukira mu gahenge. Nubwo yemera uburenganzira bwa Israel bwo kwirinda, yagize ati: “Rwose tubashishikarije guhagarika uku kurasa ibisasu muri Gaza”. Ariko yanashimangiye ko Ubufaransa bwamagana mu buryo bugaragara ibikorwa by’iterabwoba bya Hamas.
Israel ivuga ko irasa ahari ibikorwa bya gisirikare kandi ko ikurikiza amategeko mpuzamahanga ndetse igafata ingamba zo kugabanya abasivile bapfa n’abakomereka, harimo nko kubaburira mbere y’ibitero byayo no gusaba abantu guhunga.
Ibi Macron yabivugaga nyuma y’umunsi habaye inama mu murwa mukuru Paris ku mfashanyo yo kugoboka imbabare n’abakomerekera mu ntambara yo muri Gaza.
Yavuze ko umwanzuro ugaragara wa za leta zose n’ibigo byari muri iyo nama ari uko nta kindi gisubizo gihari kitari icyo guhagarika imirwano kugira ngo hakorwe ubutabazi, kujya ku gahenge, ibyo bizatuma habaho kurinda abasivile bose badafite aho bahuriye n’abakora iterabwoba.
Yagize ati:”Uko bimeze uyu munsi, abasivile baraswaho ibisasu, ni ko bimeze. Izi mpinja, aba bagore, aba bantu bageze mu zabukuru baraswaho ibisasu bakicwa. Rero nta mpamvu y’ibyo kandi nta shingiro bifite. Rero rwose dushishikarije Israel guhagarika.” Yavuze ko atari inshingano ye kuvuga niba amategeko mpuzamahanga yarahonyowe.
Minisitiri w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahu yasubije byihuse ku magambo ya Macron, avuga ko ibihugu bikwiye kwamagana Hamas, aho kwamagana Israel.
Itangazo ry’ibiro bya Netanyahu rigira riti: “Ibyaha Hamas irimo gukora n’ibyo ikora uyu munsi muri Gaza, ejo cyangwa mu gihe kiri imbere bizakorerwa i Paris, i New York n’ahandi hantu aho ari ho hose ku isi.”