AMAKURU IMYIDAGADURO

Loni Willison: Ubuzima Bukomeje Kumugora, Aho Ubu Yahindutse Inzererezi.

Loni Willison: Ubuzima Bukomeje Kumugora, Aho Ubu Yahindutse Inzererezi.
  • PublishedMay 14, 2023

Loni Willison wamenyekanye muri Amerika nk’Umunyamideli ukomeye, kuri ubu asigaye aba ku muhanda nyuma yo kugira uburwayi bwo mu mutwe bwaturutse ku bibazo yatewe nuwahoze ari umugabo we, Jeremy Jackson, wamamaye muri film yitwa “Baywatch”.

Jackson na Loni, mu mwaka wa 2012.

Nkuko ikinyamakuru ‘New York Post’ cyabitangaje, Loni Willison w’imyaka 39 umaze igihe kinini ari inzererezi mu mihanda ya Los Angeles muri Amerika, avuga ko ubuzima bwe bwagiye habi bigizwemo uruhare n’ingaruka z’urushako rubi no guhohoterwa na Jeremy Jackson, baje no gutandukana mu mwaka wa 2014 aho bari bamaranye imyaka ibiri gusa babana. Loni Willison yashinjije uwari umugabo we, Jeremy Jackson kuba intandaro y’amakimbirane yabaga mu gihe babanaga, akenshi yaturukaga ku businzi bwe.

Loni Willison yagaragaye ku bifuniko by’ibinyamakuru bikomeye by’imideli nka Glam Fit, Flavour, na Iron Man n’ibindi kugeza mu 2018 ubwo yatangiraga kugira ubuzima bubi arara ku muhanda asa nabi ndetse yarakutse amenyo yo hejuru.

Yabwiye iki kinyamakuru ko ari “mu buribwe bukomeye”, avuga ko afite ubwoba bwo kuba mu nzu runaka kubera ko yigeze gukubitishwa amashanyarazi ari mu nzu, mu gihe kijya kungana n’umwaka. Yabajijwe niba yaratse ubufasha Umujyi wa Los Angeles, asubiza ko nta bufasha bwagira icyo buhindura ku buzima bwe. Mu bihe bishize yanabwiye ‘Daily Mail’ ko yifuza kuva mu buzima bubi abayemo, ati “Nkeneye ubuzima bushya.”

Loni Willison yatangiye kugira ibibazo no kwiyahuza ibiyobyabwenge mu mwaka wa 2016 nyuma y’imyaka ibiri atandukanye na Jeremy Jackson, nyuma mu wa 2018 atangira kubura akazi kuri sosiyete yakoranaga nazo bituma aza no kuva mu nyubako yabagamo agana yigira mu muhanda. Jackson w’imyaka 42 wahoze ari umugabo we nawe yigeze kuba imbata y’ibiyobyabwenge. Mu mwaka wa 2015 yirukanwe muri “Celebrity Big Brother” kubera kugaragaza amabere ya mugenzi we Chloe Goodman bari kumwe mu irushanwa.

Loni Willison uretse kumurika imideli yanamamaye muri sinema muri Amerika. Yamenyekanye muri filime “Expose’’ n’izindi zitandukanye.

 

 

Source: NewYork Post

Written By
Pacifique NIYITANGA

Content Writer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *