Lamine Yamal arifuza guhura na Messi mu kibuga binyuze mu gutsinda Ubwongereza.
Ku munsi w’ejo ku Cyumweru nibwo igikombe cy’Uburayi kizasozwa, ikipe y’igihugu ya Espanye itana mu mitwe mu mitwe n’ikipe y’igihugu y’Ubwongereza. Amkipe yose ntagushidikanya ni amakipe afite abakinnyi bafite impano ukurikije amakipe basanzwe bakinamo.
Mu bakinnyi bo kwitega kuri uyu mukino harimo, Nico Williams ukina mu ikipe ya Athelitico Club Bilibao na Lamine Yamal ukinira Fc Barcelone. Uyu Yamal kuri uyu wagatandatu watambutse nibwo yizihizaga imyaka 17 y’amavuko. Uyu mukinyi yatangaje ko afite ikizere cy’uko Lionel Messi azatwara Igikombe cya Copa America hanyuma nawe agatwara Igikombe cy’Uburayi, bityo bakazahurira mu kitwa Fnalissima. Uyu ni umukino uhuza ikipe yatwaye Euro n’iyatwaye Copa America.
Bamwe mu bakinnyi bo kwitega ku ruhande rw’ikipe y’Ubwongereza barimo, Harry Kane ushaka igikombe cye cya mbere kuva yatangira gukina umupira w’amaguru. Undi twagarukaho ni Jude Victor William Bellingham, gutwara iki gikombe kuri we bizongera amahirwe yo gutwara Ballon d’Or. Aba bongereza bakaba bagiye gukina uyu mukino baramaze kubwirwa n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu ko, nibagitwara ku wa Mbere uzagirwa umunsi w’ikiruhuko ku bakozi bose.
Ikindi utakwirenggiza ni uko ari umukino ugiye guhuza amakipe yombi afite abakinnyi baza kuba bahanganye kandi basanzwe buzura mu makerebe [clubs] yabo. Jude Victor William Bellingham araza kuba ahanganye na Dan Carvajal bakinana muri Real Madrid, naho Rodrigo we azaba ahanganye na Phil Foden bakinana muri Manchester City.