IMIKINO

Kwitonda Allain Bacca yasezerewe, Gitego Arthur arasigara. Bikomeje guteza urunturuntu.

Kwitonda Allain Bacca yasezerewe, Gitego Arthur arasigara. Bikomeje guteza urunturuntu.
  • PublishedNovember 16, 2023

Nyuma yo kunganya n’ikipe y’igihugu ya Zimbabwe 0_0, umutoza w’amavubi Torsten Frank Spittler yasezereye abakinnyi atagikeneye  mu rugendo rwo gushaka tike y’igikombe cy’isi.

Kwitonda Alain, Niyigena Clement, Mugisha Didier, Ishimwe Cristian na Nzeyurwanda Djihadba. Aba bose uko ari batanu, mu mukino amavubi yakinnyemo na Zimbabwe nta numwe wari ku rutonde rw’abagombaga kwifashishwa kuko nabo barebeye umukino mu bafana.
Ku gitondo cyo kuri uyu wa Kane nibwo habyutse amakuru avuga ko aba basore bagomba gusezererwa n’umutoza n’ubwo byafatwaga nk’ibihuha, gusa kuri iki gicamunsi nibwo inkuru yaje kuba impano. Aba bakinnyi bakuwe mu ikipe y’igihugu baje basanga Mugunga Yves na Iradukunda Elie Tatou basezerewe rugikubita.
Amavubi yitegura gukina umukino wa kabiri n’ikipe y’igihugu ya Afurika y’epfo ku wa 21 Ugushingo, aherereye mu itsinda rya gatatu aho ari kumwe na Nigeria, Benin, Lesotho, Zimbabwe n’iyi Afurika y’epfo bagomba gukurikizaho.
Written By
CESAR

1 Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *