UBUZIMA

Kuzamura Serivisi z’ubuzima bijyana n’ubumenyi n’ibikoresho bigezweho

Kuzamura Serivisi z’ubuzima bijyana n’ubumenyi n’ibikoresho bigezweho
  • PublishedJanuary 22, 2024

Kugeza Urwego rw’ubuzima ku bipimo byiza bisaba ko abaganga bagira ubumenyi bujyanye n’igihe, inyubako n’ibikoresho bigezweho. Leta y’u Rwanda ni gahunda ishyize imbere ngo Abanyarwanda bagire ubuzima bwiza.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Nsanzimana Sabin yatangaje hari ibitaro 10 byatangiye kuvugururwa ndetse harimo n’ibyatangiye gukora hagamijwe kubyongerera ubushobozi, ari mu rwego rw’abakozi kimwe n’inyubako n’ibikoresho bigezweho kugira ngo serivisi z’ubuzima zirusheho gutangwa neza.

Yagize ati: “Dufite urutonde rw’ibitaro tubona ko bikwiye no kujya ku kindi cyiciro kugira ngo bibashe gutanga serivisi abaturage bajyaga gushakira i Kigali. Dufite hafi ibitaro 10 mu Rwanda bizamuka ku rwego rwo kwigisha rwa kabiri rwa kaminuza mu kongera ubushobozi baba abakozi ariko n’inyubako n’ibikoresho.

Birimo ibitaro bya Ruhengeri n’ibitaro bya Kibungo bigiye kongererwa ubushobozi kugira ngo bijye bitanga serivisi z’ubuvuzi zajyaga zijya gushakirwa i Kigali.

Bizanajyanirana no kongerera ubushobozi abakora mu rwego rw’ubuzima kugira ngo abantu bavurirwe heza kandi bavurwa n’abashoboye.”

Minisitiri w’Ubuzima yagarutse ku bikwiye kuba bihari kugira ngo urwego rw’ubuzima ruzamuke.

Dr Nsanzimana yagize ati: “Kugira ngo urwego rw’ubuzima rumere neza rukwiye kuba rufite ahantu ruvurira hameze neza, rufite abavura bashoboye kandi na bo bameze neza, hari ibikoresho byo ubavurisha, imiti, imashini zo kwa muganga ariko ufite na politiki y’ubuzima yubatse neza, ibyo byose rero ni byo usanga bigize urwego rw’ubuzima dukoreramo.”

Ku kijyanye n’inyubako yagarutse kuri bimwe mu bitaro  byarangije kubabwa n’ibicyubakwa kugira ngo bishyirwe ku rwego rwo kwigisha rwa kaminuza.

Ati: “Dufite urutonde rw’ibitaro tubona ko bikwiye no kujya ku kindi cyiciro kugira ngo bibashe gutanga serivisi abaturage bajyaga gushakira i Kigali. Dufite hafi ibitaro 10 mu Rwanda bizamuka ku rwego rwo kwigisha rwa kabiri rwa kaminuza mu kongera ubushobozi baba abakozi ariko n’inyubako n’ibikoresho.”

Yakomeje avuga ko ibikorwa bigikomeje ari inyubako, kongerera ubuzima abaganga kandi bijyana akenshi n’ibikoresho. mu Turere dutandukanye imishinga yagiye ikorwa, hari igeze kure, hari iyasojwe hari n’itararangira.

Ati: “Nko mu Mujyi wa Kigali mu cyanya cy’ubuzima i Masaka hari kubakwa byinshi hari ibyarangiye umwaka ushize hari n’ibizakomeza, uruganda rukora inkingo rwagarutsweho mu mwaka ushize narwo mu rwego rw’ubuzima ni ikintu gikomeye cyane.

Ikindi ni ibitaro bya Nyabikenke muri Muhanga byuzuye ndetse byatangiye gukora, ibitaro by’ababyeyi n’abana byihariye i Kabgayi byuzuye muri iyi minsi ishize ndetse byatangiye no gukoreshwa, hari n’ahandi harimo kubakwa ibitaro cyane cyane twita ku buzima bw’ababyeyi n’abana kuko ni ho wasangaga hari ibibazo cyane.”

Dr Nsanzimana yongeyeho ati: “Dufite urutonde rw’ibitaro tubona ko bikwiye no kujya ku kindi cyiciro kugira ngo bibashe gutanga serivisi abaturage bajyaga gushakira i Kigali. Dufite hafi ibitaro 10 mu Rwanda bizamuka ku rwego rwo kwigisha rwa kabiri rwa kaminuza mu kongera ubushobozi baba abakozi ariko n’inyubako n’ibikoresho.”

Hasobanuwe kandi ko kongerera ubumenyi abaganga bisaba igihe kinini ugeranyije n’inyubako.

Yagize ati: Kugira ngo wuzuze inyubako bishobora gukorwa amezi atandatu, ariko kwigisha umuntu ni ibintu by’igihe kirekire bitwara imyaka, iyo utabitangiye hakiri kare ndetse ngo umuhe n’ibikoresho bigezweho, ushobora kugira inyubako nziza ariko zidatanga igisubizo. […] inyubako zihindurwa ndetse zizanakomezanya ya ntego yacu yo kuvuga ngo twe kugira abaganga bake kuvunika kubera ko abarwayi ari benshi ahubwo tugire n’umubare munini w’abaganga bashoboye kandi bakorera ahantu heza.”

Bimwe muri ibyo bitaro inyubako zizakomeza kandi hari n’ibikiri mu  mishinga myimshi, harimo ibitaro bya Ruhengeri bigomba kwagurwa mu buryo bugezweho, ndetse bikaba biri no muri bya bitaro 10 bya kaminuza bizaba byigisha ku rwego rwa kabiri rwa kaminuza, ibitaro bya Kabgayi,  ibitaro bya Kibagabaga na byo bifite inzu y’ababyeyi yihariye irimo kubakwa, ibitaro bya Rwamagana, ibitaro bya Kibungo, ibiytaro bya Kibogora, ibitaro bya Kibuye, mu mujyi wa Kigali hari imishinga itandukanye ngo abantu bavurirwe ahantu heza kandi bavurwe n’abantu bashoboye.

 

Written By
Kigeli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *