AMAKURU UBUZIMA

Kutabona icyo gukora bituma abangavu babyaye bongera guterwa inda

Kutabona icyo gukora bituma abangavu babyaye bongera guterwa inda
  • PublishedDecember 27, 2023

Bamwe mu bangavu bafatwa ku ngufu cyangwa bagashukwa n’abagabo bakuru bakabatera inda, bavuga ko bahura n’ibibazo bitandukanye birimo kongera guterwa inda biturutse ku buzima bubi babamo bwo kutagira ubitaho no kujujubywa n’imiryango bakomokamo.

Mu kiganiro bamwe muri bo, bagaragaje agahinda baterwa no kutitabwaho bikarangira bamwe muri bo bisanze mu bishuko bituma bongera gutwara izindi nda n’ubuzima babayemo butari bwiza.

Uwase Aime Regine wo mu Karere ka Karongi avuga ko yatewe inda afite imyaka 15 akaba afite abana babiri yababyaye mu gihe cy’imyaka ine itandukanye.

Nyuma yo kubyara umwana wa mbere yatwise afashwe ku ngufu, yagowe no kubona icyo amureresha bituma yisanga mu maboko y’amamushutse aryamana na bo birangira bamuteye indi nda ya kabiri.

Yagize ati: “Nkuko mubibona natewe inda mfite imyaka 15 umwana mukuru afite imyaka ine kandi nongeye kubyara kubera ko hari umugabo wanshutse amfatirana n’ubukene bwo kutagira icyo nkora, kandi uwanteye inda ya mbere ntabwo nigeze mumenya kuko yamfashe ku ngufu nirukanwa mu rugo iwacu ndagenda”.

Umwali Sandrine wo mu Karere ka Nyamasheke, avuga ko iyo wamaze kubyara abagabo bakuru bakwirukankaho bashaka kongera kugusambanya bagushukisha amafaranga n’utundi duhendabana.

Yagize ati: “Iyo wamaze gusama ukabyara, iwanyu mu rugo batangira kukubaza umugabo waguteye inda kandi waranafashwe ku ngufu bakakwirukana ukangara, ukabaho nabi.”

Yavuze ko yagize amahirwe akaba umwe mu bafashijwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mibereho myiza y’abaturage (UNFPA), yigishwa imyuga ndetse yongera kubakwamo icyizere n’ubushobozi ku buryo atakongera gushukishwa uduhendabana.

Ati: “Twigishijwe imyuga twongera kugira icyizere ku buryo aba abafatanyabikorwa bishyize hamwe badutera inkunga turiga banaduha ibikoresho. Tugiye gusezera abagabo batwirukankagaho badusaba kuryamana na bo batwijeje kuduha ubuhendabana”.

Cyuzuzo Aline wo mu Karere ka Rusizi we avuga ko abenshi mu bakobwa baterwa inda bakabaho nabi bikabasunikira mu kongera guhura n’abandi bagabo kugira ngo babone ibyo badafite.

Yagize ati: “Bamwe mu bakobwa baterwa inda bakabaho nabi, bidusunikira mu ngeso mbi zo kongera kuryamana n’abandi bagabo kuko baba baduhaye ibyo twebwe tutabasha kwibonera. Kandi binatuma twongera gusama izindi nda kubera ko n’imiryango usanga na yo yaratujugunye itakidushaka tukigendera”.

Abo bagore babyaye bakiri bato bavuga ko umwangavu watewe inda akitabwaho akagira icyo akora, bituma yihugiraho ntiyishore mu mibonano mpuzabitsina.

Barashimira UNFPA-Rwanda yafashije bamwe kwiga imyuga bakemeza ko batazongera gushukwa n’abagabo.

Guverineri w’Intara y’Iburegerazuba Dushimimana Lambert, avuga ko muri iyi Ntara hari urubyiruko rwinshi rukeneye kwitabwaho, ariko na rwo rukwiye kwirinda ibyarwangiriza ubuzima nko kwishora mu biyobyabwenge n’ubusambanyi

Yagize ati: “Urubyiruko rwacu rukwiye kumenya ko rugomba gutegura ejo heza harwo uyu munsi, nta gutegereza ejo hazaza. Ahubwo reka dushimire aba baterankunga bacu batweretse ko dufite akazi gakomeye ko gufasha urubyiruko gusubira ku ishuri no kurwigisha imyuga by’igihe gito. UNFPA yadukoreye ubushakashatsi inadufasha gusubiza abana ku ishuri kugira ngo ejo bazabe birwanaho.”

Yakomeje asaba abangabu kwirinda ababashuka bagamije kubangiriza ubuzima, anibutsa ko ikibazo gikomeye kiri mu babyeyi bigize ba ntibindeba bagatererana abana babo bahuye n’ibibazo.

Ntirenganya Gervais, Umukozi w’Umuryango UNFPA Ishami ry’u Rwanda ushinzwe Kwinjiza urubyiruko, avuga ko mu kwezi k’Ukuboza 2022 hakozwe ubushakashatsi babona urubyiruko ruri hagati y’imyaka 10 na 18 rungana n’ibihumbi 12, rutagira icyo rukora.

Muri bo hamaze gufashwa abasaga ibihumbi bitanu, barimo abarihiwe imyuga no kubaha ubundi bufasha.

Abafashijwe kwiga imyuga bakanahabwa ibikoresho batanzweho amafaranga y’u Rwanda asaga 118.

Aba bangavu bamwe muri bo bize amasomo y’ubudozi, ubukanishi bw’imodoka, gusudira n’ibindi bitandukanye ndetse hari abandi bahawe amatungo yo Korora, abandi basubizwa ku ishuri.

Written By
Kigeli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *