IKORANABUHANGA

kuncuro yabere Boeing igiye kohereza icyogajuru mu Isanzure

kuncuro yabere Boeing igiye kohereza icyogajuru  mu Isanzure
  • PublishedMay 6, 2024

Nyuma y’imyaka myinshi yo gutegereza, Boeing binyuze mu mushinga wayo n’Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe iby’Isanzure Starliner, igiye kohereza icyogajuru cya mbere mu Isanzure

Iki kigo na NASA byatangaje ko ku wa Kabiri saa 04:34 za mu gitondo ku ma saaha y’i Kigali, aribwo iki cyogajuru kizahagurukira mu cyanya cyahariwe ibikorwa nk’ibi cya Kennedy Space Center muri Leta ya Florida.

Iki cyogajuru kizoherezwa mu isanzure kuri Sitasiyo Mpuzamahanga iri mu Isanzure, izwi nka International Space Station, ISS, butumwa bwiswe CST-100 Starliner, kizaba kirimo abahanga mu by’isanzure ‘astronauts’ babiri.

Mu gihe gisohoje ubutumwa amahoro nibwo hazahita hafatwa icyemezo niba koko ibyogajuru bya Boeing byazajya byifashishwa mu butumwa bugana kuri ISS inshuro nyinshi. Birumvikana ko iyi nshuro ya mbere igiye kuba iy’igerageza.

Aba ba astronauts ni Suni Williams w’imyaka 58 y’amavuko wabaye Umupilote mu Ngabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Azwi ho kuba yaratwaye indege 30 z’amoko atandukanye. Amaze kumara iminsi 322 mu isanzure mu butumwa bubiri amaze gukorerayo kuva mu 2007.

Hari kandi Cpt (Rtd) Butch Wilmore ufite imyaka 61, wahoze ari Umupilote mu Ngabo za Amerika, nawe akaba yaramaze iminsi 178 mu isanzure mu butumwa bubiri bwa mbere yakoze mu 2009.

Mu gihe Boeing ikirwana no kohereza icyogajuru cyayo cya mbere mu isanzure, ku rundi ruhande, Ibyogajuru bya Crew Dragon, mu mushinga wa SpaceX, bimaze gukorera ingendo 13 kuri ISS.

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *