AMAKURU

Congo: ikomeje gushyira Urwanda mumajwi ko rusahura Umutungo kamere rufatanyije na M23.

Congo: ikomeje gushyira Urwanda mumajwi ko rusahura Umutungo kamere rufatanyije na M23.
  • PublishedMay 24, 2023

Kongo Isaba CPI Gusuzuma Ukwibwa Umutungo Kamere Wayo Bikorwa n’u Rwanda na M23.

Repubulika ya demokarasi ya Kongo, ejo ku wa kabiri yongeye gusaba urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) gusuzuma icyo yise ‘ukwibwa kw’umutungo kamere wayo bikozwe n’ingabo z’u Rwanda n’inyeshyamba z’umutwe wa M23’.

Uru rukiko rusanzwe ruri mw’iperereza ku burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Kongo kuva mu 2004. Ntibizwi niba ubu busabe bushya buri butume iperereza ryagurwa.

Ministri w’ubutabera muri Kongo, abinyujije mw’itangazo yavuze ko guverinema ya Kongo ihangayikishijwe cyane n’ibibazo abatuye mu duce tuvugwamo iki kibazo bakomeje kugira.

Intego y’ubu busabe bushya bwatanzwe na Kongo ni ugukora iperereza no guhana umuntu uwo ari we wese waba waragize uruhare mu ihungabanywa ry’uburenganzira bwa muntu muri iki gihugu hagati y’umwaka wa 2022 na 2023.

Mu kwezi kwa gatatu umwaka ushize, umutwe w’inyeshyamba za M23 wagabye ibitero bundi bushya wigarurira imijyi n’ibyaro bimwe na bimwe mu ntara ya Kivu ya ruguru.

Intambara yabaye muri aka gace yatumye abarenga miliyoni imwe bahunga.

Kongo ishinja u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23 ariko u Rwanda rurabihakana.

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha nta byinshi rwavuze kuri iki kibazo uretse kuba rusuzuma ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu byakorewe muri iki gihugu kuva mu kwezi kwa karindwi 2002 mu ntara ya Ituri muri Kivu ya ruguru n’iy’epfo.

Kugeza ubu uru rukiko rumaze guhamya ibyaha abakuru b’imitwe yitwara gisirikare muri kongo batatu. Umwe rwamuhamije ibyaha by’intambara abandi rubahamya ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu kubera uruhare bagize mu mahano yabereye mu burasirazuba bwa Kongo.

Biteganyijwe ko Umushinjacyaha mukuru w’urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Karim Khan azasura umurwa mukuru wa Kongo Kinshasa n’intara zazahajwe n’imitwe y’inyeshyamba muri uku kwezi kuva italiki 28 kugeza 31 uku kwezi. Inkuru dukesha voa

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *