AMAKURU

kigali:ahazwi nka colodoro haraye hafatiwe indaya ni bisambo bikekwaho ubwambuzi

kigali:ahazwi nka colodoro haraye hafatiwe indaya ni bisambo bikekwaho ubwambuzi
  • PublishedAugust 12, 2023

Ni Operasiyo yakozwe ku bufatanye n’inzego z’umutekano zitandukanye ‘Joint Target Operation’ kuva saa 20h00′ kugeza saa 22h00′ z’ijoro.

Iyi operasiyo yakozwe mu rwego rwo gukumira no guta muri yombi abakekwaho ibyaha bitandukanye bimaze gufata indi ntera muri kariya gace.

Ni agace kazwiho kuba indiri y’indaya, ubujura, ubusinzi bukabije ku buryo ushobora kuhagera ku manywa y’ihangu ukagira ngo uri mu yindi Si.

Ubwo inzego z’umutekano zatangiraga iki gikorwa benshi bakwiriye imishwaro ariko abakora uburaya bagera kuri 18 batabwa muri yombi.

Abakora uburaya bafatiwe muri ‘Corridor’ yo mu Gipoloso biganjemo abari mu kigero cy’imyaka 18 kugeza kuri 30.

Hafashwe kandi abasore bakekwaho ubujura bagera ku icumi bivugwa ko bakorana bya hafi n’izo ndaya mu gucucura abaguzi bazo ndetse no kwambura abahisi n’abagenzi.

Muri iyi Operasiyo kandi hafashwe inzererezi aho abari mu tubari basabwe kwerekana ibibaranga abagera kuri bane batabwa muri yombi.

Hafashwe kandi umugabo uri mu kigero cy’imyaka 30 bivugwa ko ari umuzunguzayi w’inkweto muri ako gace.

– Advertisement –

Abateza urusaku bahawe gasopo ndetse hafatwa ibyuma birimo Bafle, Mixer ndetse na mudasobwa byatezaga urusaku.

Abenshi mu bafatiwe muri iyi operasiyo bari bahaze inzoga zirimo izikomeye bose bajyanwe muri Transit Center i Gikondo.inkuru  dukesha umuseke

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *