AMAKURU

kigali:abanana bari munsi yimyaka 12 bigize abashora mari mukirombe cya matafari mumurenge wa kanombeikanombe

kigali:abanana bari munsi yimyaka 12 bigize abashora mari mukirombe cya matafari mumurenge wa kanombeikanombe
  • PublishedJuly 21, 2023

Abaturage bo mu Kagari ka Busanza mu Murenge wa Kanombe, Akarere ka Kicukiro baravuga ko batewe impungenge n’ikirombe cy’amatafari kiri muri aka gace gikorwamo n’abana bari munsi y’imyaka 12

Bamwe mu batuye muri aka gace babwiye itangazamakuru ko bifuza ko iki kirombe gikorwamo n’abana bari munsi y’imyaka 12 gifungwa kuko uretse akazi k’ingufu kahaba hari n’abangavu bahatererwa inda.

Aba baturage banavuga ko batazi impamvu ubuyobozi butagifunga cyane ko kiri mu bituma abana bacikishiriza amashuri.

Ibi byatumye  itemberera muri iki kirombe kugira ngo yirebere koko niba aya makuru ariyo.

Ubwo umunyamakuru yahageraga yasanze koko iki kirombi gikorwamo n’abana bakiri bato, barimo abafite imyaka umunani kugeza kuri 14.

Umwana w’imyaka 12 yamavuko yavuze ko ajya gukora muri iki kirombe kugira ngo iwabo babone ibyo kurya kuko avuka mu muryango ukennye.

Ati “Nza hano kugira ngo mbone amafaranga n’ababyeyi barabizi n’iyo ntaje bambaza impamvu ntaje bakambwira ngo ntabwo bari bungaburire.”

Yavuze ko iyo yakoze muri iki kirombe atahana amafaranga 1000Frw cyangwa 1500Frw.Undi mwana w’imyaka umunani, yemeza ko ajya gukora muri iki kirombe akazi ko guterura amatafari no kuyatondeka ku murongo.

Ati “Iyo twaje baraduhemba hari ubwo bampa amafaranga 1000Frw cyangwa 1500Frw. Barayabumba njye nkayakura aho bayabumbiraga noneho nkagenda nyatondekanya.”

Umubyeyi w’imyaka 52 witwa Muyayisenga Chantal, avuga ko hari n’abakobwa bagiye baterwa inda imburagihe kubera iki kirombe.

Ati “Mwadukorera ubuvugizi kuko hari n’abana b’abakobwa bagiye bajya kugikoramo hashira iminsi bakabatera inda, nk’ubu rwose hari abana b’abaturanyi banjye babiri bagiye kugikoramo babatera inda ubu barabyaye bicaye iwabo.”

Nyiri iki kirombe, Mbarushimana Eric, yavuze ko azi neza ko hari abana bajya bagikorama kandi ahora abibabuza ariko bakanga ku buryo niyo abakubise agirana amakimbirane n’ababyeyo babo.

Ati “Twakoze ibishoboka byose reka da bariya bana ntibumva! umwana arahagera wamukubita ababyeyi babo mukagirana ibibazo, nanjye ndibuka ko hari igihe nagiyeyo ngiye nsanga umusaza udukorera umwana we amuzaniye ibyo kurya mu gihe atangiye kurya mbona umwana agiye gupanga ayo matafari aho aba yayabumbiye ariko nahavuye umusaza mwiyamye.”

Yongeyeho ko iki kirombe kimaze imyaka itandatu gikora ndetse gikora mu gihe cy’izuba gusa, anashimangira ko abana bajya baikoramo rimwe na rimwe ari aba bakinyuzemo bagiye guca imigozi y’ibifunzo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanombe, Nkurunziza Idrissa, nawe yemeje ko hari igihe yasanze abana bakora muri iki kirombe ku buryo banahise bahana nyiracyo.

Ati “Umwaka utangira hari abana bari barimo ariko twabakuyemo na ba nyiri ikirombe barahanwa nta bandi twari twabonamo, hari abo rwose twasanzemo ba nyiri ikirombe barahanwa.”

Yakomeje avuga ko ubu bagiye gukaza ingamba cyane cyane muri ibi biruhuko kugira ngo hatazagira umwana usubira muri iki kirombe.

Itegeko ry’umurimo ryo mu 2018 mu ngingo ya gatanu ivuga ko imyaka fatizo yo gutangira gukora akazi gutangira gukora akazi ari cumi n’itandatu.

Rikomeza risobanura ko Icyakora, umwana uri hagati y’imyaka cumi n’itatu na cumi n’itanu yemerewe gukora gusa imirimo yoroheje mu rwego rwo kwitoza umurimo.

Iri tegeko rigenga umurimo mu Rwanda rivuga ko umukoresha wo mu bigo byanditse uzakoresha umwana cyangwa uzagaragaraho uruhare urwo arirwo rwose rutuma umwana akoreshwa imirimo mibi azacibwa amande ari hagati ya 500,000Frw kugeza kuri 1,000,000 Frw.

Umukoresha mu bigo bitanditse uzakoresha umwana cyangwa uzagaragaraho uruhare urwo ari rwo rwose rutuma umwana akoreshwa imirimo mibi, by’umwihariko uzakoresha abana imirimo yo mu ngo hanze y’Umuryango azacibwa amande ari hagati ya 100,000Frw kugeza kuri 500,000 Frw.

Nanone kandi, umukoresha wese yaba uwo mu bigo byanditse cyangwa ibitanditse uzagaragaraho uruhare urwo ari rwo rwose rutuma umwana akoreshwa imirimo mibi, ashobora guhagarikirwa imirimo by’agateganyo mu gihe kiri hagati y iminsi irindwi n’ukwezi kumwe. inkuru dukesha igihe

 

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *