Kigali: U Bwongereza bwohereje uje gusinya amasezerano mashya ku bimukira
Minisitiri w’Ubutegesti bw’Igihugu wo mu Bwongereza, James Calvery byatangajwe ko yuriye indege aje i Kigali, gusinya amasezerano mashya ajyanye n’uko igihugu cye cyakohereza abimukira mu Rwanda.
Tariki ya 15 Ugushyingo 2023, ni bwo Urukiko rw’Ikirenga rwafashe icyemezo cyo guhagarika ibyo kohereza mu Rwanda abimukira, ruvuga ko bitemewe n’amategeko.
Havuzwe ko u Rwanda ari igihugu kidatekanye bityo kidakwiriye kwakira abo bimukira n’abasaba ubuhungiro, ibyo Guverinoma y’u Rwanda yamaganiye kure.
Guverinoma y’u Bwongereza ntiyaciwe intege n’icyo cyemezo, yemeza ko ikomeje kureba uko yasigasira ubwo bufatanye kugira ngo haboneke umuti urambye w’abinjira muri icyo gihugu mu nzira zinyuranyije n’amategeko.
Ikinyamakuru The Standard cyanditse ko biteganyijwe ko i Kigali, James Clevery azaganira na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, bombi bakazasinyana amasezerano no kuganira kuri gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda, n’uko bazafatwa ndetse no kurushaho kunoza ubufatanye mu by’ubukungu.
Muri rwo ruzinduko rwe i Kigali kandi James azasura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali, ruri ku Gisozi ndetse anasure n’abakozi ba Ambasade y’u Bwongereza.
James Clevery yatangaje ko u Rwanda ari igihugu gitekanye kandi ari ingenzi gukorana na rwo.
Ati: “Turabihamya ko u Rwanda ari igihugu gitekanye kandi turakorana na rwo mu guhagarika amato y’abimukira yinjira mu Bwongereza binyuranyije n’amategeko no kurengera ubuzima bwabo”.
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak yemeje ko Guverinoma y’u Bwongereza yiteguye kongerera u Rwanda miliyoni 15 z’Amapawundi, ni ukuvuga asaga miliyari 23 y’u Rwanda.
U Bwongereza buvuga ko ari mu rwego rwo gushaka igisubizo kirambye ku kibazo cy’abimukira binjira muri icyo gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.