Uncategorized

Kigali: ikibazo kimodoka nke zitwara abagenzi rusange kigiye gukemuka

Kigali: ikibazo kimodoka nke zitwara abagenzi rusange kigiye gukemuka
  • PublishedMay 27, 2023

Iminsi irabarirwa ku ntoki ngo amezi atat yatanzwe na Minisiteri y’Ibikorwaremezo yo kongera mu mihanda y’Umujyi wa Kigali imodoka zitwara abagenzi zisaga 300 agere, ni muri gahunda yo gukemura ibibazo by’ingendo rusange bimaze iminsi.

Imyaka ibaye myinshi abagenzi bakoresha imodoka rusange mu Mujyi wa Kigali bahura n’imbogamizi zinyuranye zirimo izijyanye ahanini no kumara umwanya munini bategereje imodoka bigatuma batagera iyo bajya ku gihe.

Kuwa 27 Gashyantare 2023, mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Uwase Patricie, yavuze ko “mu gihe kidatinze, mu Mujyi wa Kigali by’umwihariko turaba twongereyemo imodoka zirenga 300, hanyuma n’ibindi bibazo bitandukanye”.

Uwase yavuze ko gahunda yo kugura izi modoka yatangiye, ndetse igeze kure.

Yakomeje ati “Kubera igihe abantu bamara bategereje imodoka ntabwo twavuga ngo igihe kizaba kirekire, kuko ubu twatangiye gushaka aho tuzigura, ndetse n’ingengo y’imari izigura yarabonetse dukoranye na Minisiteri y’Imari, twese dufite ayo mafaranga, ikibura gusa ni ukuzitumiza, hanyuma zaza zigakoreshwa n’abo bantu batwara ibintu n’ibintu.”

“Navuga mu gihe kitarenze amezi atatu kuko kugura imodoka, hari aho zikorerwa, hari ukuzizana nabyo bifata umwanya, ariko iyi gahunda iri gukorwaho rwose iri hafi kuragira.”

Mu gihe habura iminsi ibiri ngo amezi atatu yatanzwe na Minisiteri y’ibikorwaremezo agere, abagenzi bakomeje gutegereza izi modoka kuko iyo ugeze muri gare zitandukanye n’ahandi hategerwa imodoka usanga imirongo ari miremire.

Mu masaha y’umugoroba abagenzi bashobora kumara hagati y’iminota 30 n’amasaha abiri bahagaze muri gare babuze imodoka. Ikibazo nk’iki kandi kigaragara mu masaha ya mu gitondo bigatuma benshi bakererwa akazi nyamara bari bazindutse.

Abaganiriye na IGIHE bagaragaje ko bakibangamirwa n’imirongo miremire no gutegereza imodoka kandi batazi igihe zibonekera.

Umwe yagize ati “Ubundi ibi twarabimenyereye ariko biratubabaza cyane, kubona umuntu azinduka yifuza kugera ku kazi hakiri kare ariko ugasanga arakererewe. Mu by’ukuri sinzi icyakorwa tubona imodoka zisa n’aho ari nyinshi ntitumenya impamvu abagenzi tuzibura.”

Uwitwa Nsanzimana yakomeje avuga ko bagitegereje imodoka 300 bijejwe na Minisiteri y’ibikorwaremezo.

Ati “Hari imodoka 300 bavuze nizihagera zizakemura ikibazo cy’abagenzi benshi babura imodoka cyangwa bagatinda kuzibona hano Nyabugogo n’ahandi”.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Uwase Patricie, itangaza makuru ko iyi gahunda yo kongera imodoka zitwara abagenzi zisaga 300 mu mihanda ya Kigaligukorwaho kandi igihe nikigera bazabitangaza.

Ati “Biracyakorwaho tuzabitangaza igihe kigeze.”

Abajijwe niba gahunda ikiri amezi atatu, Uwase yagize ati “Biri gukorwaho rwose ntabwo amakuru mashya nayatangaza ubungubu kandi turi kubikoraho”.

Minisiteri y’Ibikorwaremezo yari yatangaje ko kongera imodoka mu mihanda ya Kigali ari gahunda igiye gukorwa ku bufatanye bwa leta n’abikorera.

Umuyobozi Mukuru wa Jali Transport, Twahirwa Innocent, yabwiye IGIHE ko amakuru yo kongera imodoka 300 mu gutwara abantu rusange i Kigali bayumvise nk’abandi ariko nta biganiro birabaho bigamije ko bayigiramo uruhare.

Icyakora yavuze ko muri uyu mwaka Jali Transport iteganya kongera imodoka 20 mu zo gifite zisanzwe zikorera mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali.

Izo bisi zizaba zifite ubushobozi bwo gutwara abagenzi 40 bicaye hamwe n’umushoferi na 30 bahagaze ndetse ngo zizagenda zongerwa uko zizagenda zikenerwa.

Jali Transport ni kimwe mu bigo bikomeye mu bitwara abagenzi mu buryo rusange. Iyi sosiyete ifite imodoka 202 ziri mu muhanda zirimo 59 zifite ubushobozi bwo gutwara abagenzi 70 n’izindi 143 zitwara 30.

Hari ahandi hakenewe umwotso

Uko umujyi wa Kigali waguka ni na ko abawutuye biyongera ari na ko ubukungu bw’igihugu buzamuka bityo Abanyarwanda batunze imodoka zisanzwe na bo bakiyongera.

Ibyo bitera ubucucike bw’imodoka nyinshi mu muhanda mu masaha yo kujya no kuva ku kazi, bityo ugasanga nka bisi kugira ngo ive Nyabugogo igere i Batsinda yongere isubire Nyabugogo ikoze urugendo rutarenze kilometero 19 mu gihe kitari munsi y’isaha imwe n’igice aho rutari rukwiye kurenza iminota 35.

Ikibazo cy’uko nta mihanda igenewe imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange iraboneka mu Mujyi wa Kigali, kiri mu bituma abagenzi bategereza imodoka igihe kirekire by’umwihariko mu masaha ya mu gitondo na nimugoroba.

Abatwara abagenzi bavuga ko bitewe n’uko abagenzi benshi mu Mujyi wa Kigali baboneka mu gitondo na nimugoroba, muri ayo masaha ibiciro bikwiye kugira ikintu cyiyongeraho ugereranyije n’uko biba bimeze ku manywa igihe imodoka ziba zitwara abagenzi bacye.

Umugenzuzi w’Imari ya Leta aherutse gutangaza ko kugira ngo ikibazo cyo gutwara abantu mu buryo bwa rusange gikemuke burundu, hakenewe ishoramari ryo kongera imodoka.

Raporo igaragaza ko imyanya yicarwamo mu modoka zitwara abantu mu Mujyi wa Kigali yagabanutse, aho mu 2015 yari 22.238, ubu ikaba ari 19.961.

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *