UBUZIMA Uncategorized

Kigali:ahazwi nka kagugu umwana yishwe numuturanyi by’agashinyaguro

Kigali:ahazwi nka kagugu umwana yishwe numuturanyi by’agashinyaguro
  • PublishedMay 15, 2023

 

Umugore utuye mu Murenge wa Kinyinya arakekwaho kwica urupfu rw’agashinyaguro umwana w’umuturanyi we, intandaro yabyo ngo ni amakimbirane.

Ku wa Kane tariki 11 Gicurasi, 2023 mu masaha y’umugoroba, mu Mudugudu wa Nyakabungo, Akagari ka Kagugu, mu Murenge wa Kinyina, mu Karere ka Gasabo nibwo hamenyekanye iyi nkuru iteye ubwoba.

Umugore bakunda kwita Mama Kevin, ni we ukekwaho bwa mbere urupfu rw’uriya mwana w’umukobwa w’umwaka n’amezi 8 w’umuturanyi we.

Ndagijimana Jean de Dieu, Se wabo w’uyu mwana wishwe, avuga ko mbere hafashwe umukozi wo mu rugo, ariko ku makuru yandi bamenye bituma Mama Kevin ari we ukekwaho ubu bwicanyi mu ba mbere.

Mama Kevin ngo usanzwe afitanye amakimbirane n’abaturanyi bikekwa ko yiciye umwana (kwa Mama Teta), yabwiye umukozi waho wari mu mirimo ngo ajye kureba abana aho bagiye.

Uyu mukozi umaze ibyumweru bitatu mu rugo, yahise ajya kubareba asiga afunze ibyumba by’inzu ariko imfunguzo azisiga mu rugo.

Yagarutse mu rugo, ngo ahura na wa mugore (Mama Kevin), amubwira ko yatoye imfunguzo zishobora kuba ari iz’iwabo (kwa Mama Teta).

Umukozi yahise amubwira ko imfunguzo yazisize mu rugo, bityo atari zo. Mama Kevin ariko ngo yamusabye ko bajya kureba niba atari zo, bazikoresheje mu rugo koko basanga ni zo.

Ndagijimana Jean de Dieu, avuga ko umukozi yakomeje imirimo ye, ndetse ashyushya amazi yo gukarabya umwana yari yaryamishije mu cyumba, yitwa Michelle akaba ari we yaje gusanga yishwe.

Yagiye kumubyutsa ngo amukarabye asanga umwana aryamye mu maraso yapfuye..

Umukozi ngo yagiye kureba umwana (Michelle) aho yamuryamisheje asanga aryamye mu maraso, ndetse yetewe icyuma mu musaya.

Nibwo yahise yiyambaza Mama Kevin ngo amurebere icyo umwana yabaye, undi amubwira ko atamukoraho, anabuza abana be kumukoraho.

Ndagijimana Jean de Dieu, avuga ko murumuna we ari umwarimu mu Ntara y’Amajyepfo, naho umugore we (uwiciwe umwana) ni umukozi muri Pharmacie/Pharmacy.

Muri uko gusigana, Mama Kevin yaje kwemera kujyana n’umukozi bajyana umwana kwa Muganga i Kagugu, ariko basanga yamaze gupfa.

Satani yanteye”, amagambo ya mama Kevin

MamaNdagijimana Jean de Dieu, uvuga ko yakoze mu iperereza ari umusirikare, yabajije umukozi wo mu rugo rwa murumuna we niba koko ari we wishe umwana, amugira inama yo kubyemera akorohereza ubutabera, bityo na we akazahabwa igihano gito.

Umukozi wo mu rugo, yamubwiye ko “Imbere y’Imana atari we wishe umwana

Ndagijimana Jean de Dieu, avuga ko mu iperereza Mama Kevin yafashwe kugira ngo abazwe iby’urupfu rw’uyu mwan

Mu nzira (bageze kwa muganga saa saba z’ijoro), Mama Kevin inzego zamufatiye aho ashyirwa mu modoka inyuma ari kumwe na DASSO n’Inkeragutabara. Ngo yaje kubinginga ngo bamucikishe ati “Satani yamuteye”.Ariko ngo bamubajije icyo yakoze aracecek

Ubwo buhamya ngo bwaranditswe, ko Mama Kevin yasabye uwo DASSO n’Inkeragutabara ngo “muncikishe wenda ndamunsabe ibyo mushaka byose

Ndagijimana Jean de Dieu agira ati “Umwana bamwicishije icyuma nk’uko, ndetse bamwokesha icyuma kabiri mu ruhanga. Ikimbabaje ni uburyo bamwishe urubozo

Mu rwego rw’iperereza umugabo wa Mama Kevin na we baramufunz

Amakimbirane y’abaturanyi yaba ari yo nyirabayazana w’ubu bwicany

Mukamusinga Aline, uturanye n’iyi miryango, avuga ko Mama Kevin ukekwaho kwica uriya mwana bwa mbere, abaturanyi be bamushinja ko ahora ashaka “kwinjira mu buzima bwabo” aho ngo akunda kuvugana amagambo n’umukozi wab

Ndagijimana Jean de Dieu, Sewabo w’uriya mwana wishwe, avuga ko Mama Kevin yigeze guhisha urufunguzo rw’inzu rwa hariya hapfuye umwana, bamaze guhindura serire (cylindre) azana imfunguzo avuga ko yazitoy

Nyuma nabwo ngo babuze imfunguzo inshuro ebyiri bagakeka ko ari we wazitwaye. Ruriya rufunguzo yababwiye ko yatoye, ngo bwari ku nshuro ya 4 babura imfunguzo nk’uk

Icyo ubuyobozi buvuga

HAVUGUZIGA Charles, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinyinya yabwiye itangaza makuru ko ubu bwicanyi bwabayeho

Ati “Amakuru turayafite kuko twaramufashe. Ari muri RIB, biri mu iperereza.” Yavuze ko abaturanyi abaha ubutumwa bwo “kubaha ubuzima bw’abantu

Andi makuru avuga ko abana bo muri ruriya rugo bajyanywe kwa muganga bikekwa ko ibiryo bariye bihumanya inkuru dukesha umuseke

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo habaye imihango yo gusezera bwa nyuma uyu mwana no kumushyingura i Kinyinya.

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *