Kicukiro:gitifu afunzwe azira icyaha cyo gufata ku ngufu akana k’agahungu
![Kicukiro:gitifu afunzwe azira icyaha cyo gufata ku ngufu akana k’agahungu](https://www.ijwimonitor.com/wp-content/uploads/2023/10/arrested-black-man-in-handcuffs.jpg)
RIB yataye muri yombi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbogo w’akarere ka Rulindo rukekaho ibyaha birimo gusambanya umwana w’umuhungu.
Amakuru y’itabwa muri yombi rya Gitifu Ndagijimana Froduard yemejwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry wavuze ko akurikiranweho ibyaha bitanu.
Ni ibyaha birimo “gusambanya umwana, gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina, gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu Nyungu ze bwite, guhindura amakuru yo muri mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa atabyemerewe no gukora inyandiko mpimbano.”
Umwana w’umuhungu uyu muyobozi akekwaho gusambanya afite imyaka 15 y’amavuko, akaba yari yamwijeje ko azamufasha gundura amazina.
RIB ivuga ko ibyaha Gitifu wa Mbogo akurikiranweho bikekwa ko yabikoreye mu kagari ka Gasharu ho mu murenge wa Kicukiro w’akarere ka Kicukiro.
Gitifu Ndagijimana kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe hagikorwa dosiye ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha.