AMAKURU

Kicukiro: Amarira ni menshi ku musore Cyusa Rutayisire Prudance witabye Imana ava kwibuka Jenocide yakorewe abatutsi muri Mata 1994 mu Rwanda.

Kicukiro: Amarira ni menshi ku musore Cyusa Rutayisire Prudance witabye Imana ava kwibuka Jenocide yakorewe abatutsi muri Mata 1994 mu Rwanda.
  • PublishedApril 12, 2023

Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hakomeje gusakara ifoto y’umusore witabye Imana akoze impanuka ikomeye avuye mu muhango wo kwibuka Abatutsi biciwe i Nyanza ya Kicukiro .

Uyu musore witabye Imana witwa Cyusa Rutayisire Prudence bivugwa ko yari umupolisi ariko utakiri mu kazi, ku munsi w’ejo ku wa Kabiri kimwe n’abandi banyarwanda, yari avuye ku Rwibutso rwa Nyanza Kicukiro kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 ndetse yiteguraga kubyuka ajya kwibuka i wabo ku ivuko Mukarange mu karere ka Kayonza.

Urupfu rw’umusore witabye Imana avuye mu...

Uyu munsi Ku munsi w’ejo avuye Nyanza nibwo yakoze impanuka ahasiga ubuzima.

Mu butumwa Muyoboke Alex uri mubabajwe cyane n’urupfu rw’uyu musore yasangije abamukurikira ku rukuta rwe rwa Instagram yagaragaje agahinda gakomeye yatewe n’uyu musore witabye Imana akiri muto aho yagize ati” Cyusa nshuti yanjye ko wambwiye ejo bundi ngo Uyu munsi turajya kwibuka iwacu iburasirazuba [mukarange] iwanyu ndajyana nande rupfu we nawe uragapfa utwaye Cyusa wagucitse muri Jenocide ya korewe abatutsi 1994 agakomera agakomeza abandi ndetse akiyemeza kurinda abanyarwanda none Rupfu we … Igendere Cyusa Rutayisire prudence (JR) iyi nkuru tuzayibarira Isheja gute koko..”

 

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *