kenya:railaOdinga perezida wa kenya yavuzeko ntamwigaragabyo uzojyera kuba
Ibyo Raila Odinga yabitangaje ku wa Gatanu tariki 11 Kanama 2023, ubwo yari ahitwa Bondo, avuga ko ubutaha bitazasaba ko bahamagara abarwanashyaka babo ngo baze mu mihanda, kugira ngo bashobore kumvwa, ko no kuguma mu nzu zabo cyangwa mu ngo zabo nabwo ari uburyo bwo kwigaragambya.
Raila Odinga wahoze ari Minisitiri w’Intebe muri Kenya, yavuze ko mu myigaragambyo izategurwa ubutaha, azasaba abarwanashyaka be kuguma mu ngo zabo, nyuma bakareba igisubizo Guverinoma itanga ku byo basaba.
Raila yatangaje ibyo, nyuma y’uko imyigaragambyo y’iminsi itatu iheruka yari yateguwe n’ishyaka rye, yo kwamagana Guverinoma ya Kenya, yaranzwemo imvururu zanaguyemo abantu, birangira bashinja Polisi ya Kenya kuba yaragize uruhare mu rupfu rw’abo bantu.
Raila Odinga yemeje ko kutajya mu mihanda mu myigaragambyo, nabwo ari uburyo bwo kwerekana ko Abanya-Kenya batishimiye ubutegetsi buriho.
Yagize ati “Uko bimeze kose, ni inshingano zacu kubohora igihugu cyacu. Kenya ishobora kandi igomba kubohorwa. Tugomba kubabwira ko tudatewe ubwoba n’ibyo bakora. Nta nubwo ari ngombwa ko tuzana abantu ku mihanda mu myigaragambyo. Dushobora kubabwira bakaguma mu ngo. Nabwo ni ubundi buryo bwo kugaragaza ko abantu batishimye kandi batanyuzwe”.
Yongeraho ko azasaba abarwanashyaka be kubuza umuntu uwo ari we wese, bazabona ashaka gusohoka ngo ajye hanze mu myigaragambyo ubutaha.
Yagize ati “Muzagume mu ngo zanyu hanyuma turebe icyo bakora. Tuzababwira ntimuzasohoke hanze, muzabuze umuntu wese uzashaka gusohoka hanze, muzagume mu ngo. Bantu banjye, hari uburyo bwinshi bwo kwica injangwe mu gihe yahindutse inturo igatangira kukwicira inkoko. Iyo njangwe tuzayica”