IBICE BYOSE

Kenya:Abanya-Kenya batereye umujyi hejuru kubera umusoro mushya udasazwe bamenyeshejwe

Kenya:Abanya-Kenya batereye umujyi hejuru kubera umusoro mushya udasazwe bamenyeshejwe
  • PublishedNovember 1, 2023

Abanya-Kenya barimo kwamagana amabwiriza y’abategetsi bashinzwe gusoresha, agamije kwaka umusoro ku bikoresho by’umuntu ku giti cye cyangwa by’umuryango bifite agaciro k’amadolari 500 y’Amerika (agera ku 600,000Frw).

ku baje mu gihugu nk’abakerarugendo cyangwa abaturage ba Kenya bagarutse mu gihugu.

Ikigo cya Kenya cy’imisoro (KRA) kivuga ko ibicuruzwa byose bishya cyangwa ibyakoreshejwe birengeje ako gaciro bigomba gusorerwa.

Ayo mabwiriza yateje uburakari muri rubanda, Abanya-Kenya benshi bavuga ko icyo cyemezo cyatera ubwoba abakerarugendo ntibongere gusura iki gihugu.

Bamwe mu badepite bo muri Kenya bavuze ko bamwe mu bategetsi bo mu kigo KRA barimo kwitwaza ayo mabwiriza bagatoteza abakerarugendo, bigaha isura mbi igihugu

Minisitiri w’ubukerarugendo muri Kenya, Alfred Mutua, yavuze ko iki cyemezo cya KRA ari imwe mu mpamvu zituma abakerarugendo basura iki gihugu bakomeje kugabanuka.

Mutua yagize ati: “Ujya mu Rwanda, ntibagutoteza. [None] U Rwanda nta misoro rusaba? Ujya muri Afurika y’Epfo, kandi ntibagutoteza.

I Dubai, ntibagutoteza. None kuki abadusura [bo] bahura n’izo mbogamizi muri Kenya? Ubundi tukava aho twibaza impamvu abantu batarimo kuza muri Kenya.”

Uyu ni wo musoro wa vuba aha mu rukurikirane rw’imisoro mishya yashyizweho n’ubutegetsi bwa Perezida William Ruto, ibonwa ko ari yo ituma ikiguzi cy’imibereho kirushaho guhenda mu gihugu.

Ibi biba mu gihe Ruto yatsinze amatora mu mwaka ushize asezeranya koroshya ibibazo byo mu rwego rw’imari by’abaturage ba Kenya.

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *