Minisitiri Muzalia Mudavadi yavuze ko Kenya “yitandukanyije n’amagambo ayo ari yo yose cyangwa ibikorwa bishobora guhungabanya amahoro n’umutekano by’igihugu cy’inshuti cya DRC.”
Yongeyeho ko Kenya yatangiye iperereza ryo “kumenya imyirondoro y’abakoze itangazo” ry’iryo huriro no kumenya “ikigero ibyo bavuze biri aharenze ibyemewe n’itegekonshinga”.
Ati: “Kenya yongeye gushimangira ko nta ruhare ifite mu bibera imbere muri DRC kandi yiyemeje gukomeza gushyigikira amahoro, umutekano, no gushimangira demokarasi kw’icyo gihugu.”
Mbere yaho, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa DR Congo Christophe Lutundula yari yabwiye radio Top Congo yo muri icyo gihugu ko leta ya Kenya ishobora “kwirengera ingaruka” zava ku kwemera ishingwa ry’iryo huriro.
Yagize ati: “Guverinoma yacu ifite ishingiro mu gusaba ibisobanuro guverinoma ya Kenya, by’umwihariko kuko Bwana Corneille Nangaa yaratse ubufasha ndetse ashima ubufasha baba barahawe na guverinoma ya Kenya…”
Nangaa, umaze amezi aba mu buhungiro, yavuze ko iryo huriro, ririmo imitwe nibura icyenda yitwaje intwaro, rigamije “kongera kubaka igihugu” no “kugarura amahoro” kubera ko ubutegetsi bwabanje byabunaniye, nkuko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru AFP.
Mu gutangiza Alliance Fleveu du Congo (AFC), Nangaa yari ari kumwe n’abarimo Bertrand Bisimwa, umukuru wa politiki w’umutwe w’inyeshyamba wa M23, usanzwe urwanya ubutegetsi bwa DR Congo.