AMAKURU

Kenya: pasiteri yari yishwe n’ imihini yaba yoboke be nyuma yo kurya amafaranga yabo akizwa n’ amaguru

Kenya: pasiteri yari yishwe n’ imihini yaba yoboke be nyuma yo kurya amafaranga yabo akizwa n’ amaguru
  • PublishedSeptember 27, 2023

Uyu mupasiteri w’inkundamugayo yahawe n’aba bayoboke be 530 by’amashilingi ya Kenya ngo ajye kwishyurira ibitaro umwe mu bayoboke be uri mu bitaro aho kuyatanga yose yiba ibihumbi 92 by’amashilingi.

Madamu Anne Musyoki usanzwe ari umubitsi w’itorero,yavuze ko ariya mafaranga yose yari yakusanyijwe n’aba bayoboke kugira ngo bavuze mugenzi wabo wari ugiye kubagwa ndetse ko bayahaye uyu mubwirizabutumwa kuko bari bamwizeye.

Yagize ati “Twabimenye [ko amafaranga yabuze]ubwo umuryango we watubwiraga ko ibitaro byanze gusezerera umurwayi kubera ko yananiwe kwishyura ibihumbi 51 by’amashilingi ya Kenya.Icyadutunguye nuko ibitaro byakiriye amafaranga ari munsi y’amashilingi ibihumbi 92.”

Uyu mubwiriza utavuzwe kubera impamvu z’ubutabera, yaje kwigisha ku cyumweru nk’ibisanzwe,atazi ko abayoboke be bamutegereje ngo bamwivugane.

Aba bantu bari barakaye cyane,bafashe uyu mubwirizabutumwa bamubaza aho amafaranga bamuhaye yagiye,abasubiza ko yayakoresheje mu bindi bibazo yari afite ndetse andi yayafashe nk’icyacumi ariko azayabishyura nyuma.

Aganira na The Nation dukesha iyi nkuru,uyu mubwirizabutumwa yavuze ko yahunze nyuma y’aho abayoboke be batangiye kumutera amabuye.

Ati “Nta muntu udakosa,nigishijwe mu buryo butandukanye ibijyanye no kwizera niyo mpamvu ayo mafaranga nakuyemo icyacumi ariko nzayishyura kandi nkemura ikibazo mfitanye n’abayoboke.

Madamu Musyoki yavuze ko uyu muryango watabawe n’itorero nyuma y’uko wari umaze kugurisha ibyo wari utunze byose kugira ngo uvuze ababakomokaho.

Itorero ryari rifite gahunda yo gukusanya amafaranga menshi kugira ngo bafashe abana b’uyu muryango gusubira ku ishuri no kwivana mu bibazo bikomeye by’ubukungu barimo.

Ubwo itorero ngo ryari rirakaye,uyu muvugabutumwa yavuye ku ruhimbi yiruka,asezeranya ko azagaruka azanye ayo mafaranga.

Aba bayoboke bavuze ko bagiye kwishyura aya mafaranga ariko bazakurikirana ku ngufu uyu mupasiteri akazana aya mafaranga byanze bikunze.

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *