Kenya: Intare Bivugwa Ko Ariyo Yarimazi Imyaka Myinshi Kurusha Izindi Muri Africa Yishwe.
Intare yo mu ishyamba yingabo yitwaga Loonkiito yishwe itewe amacumu, ubwo yageragezaga kujya mugiturage kwica amatungo, nkuko byatangajwe n’Inzego zibishinzwe muri Kenya.
Iyi ntare yarimaze imyaka 19 ku Isi, yiciwe mugiturage cya Olkelunyiet mu ijoro ryo kuwa gatatu ushize nyuma yo gushaka kurya amatungo y’Abaturage, ku mupaka wa pariki ya Amboseli, mu majyepfo ya Kenya. Abashinzwe kwita ku Ntare zo muri pariki bavuze ko iyi ariyo ntare yarimaze igihe kinini muzari zihari zose, binashoboka ko no muri Africa yose ariyo ipfuye imaze imyaka myinshi ku Isi kuko izindi akenshi zitarenza imyaka 13.
Umuvugizi w’Ikigo cyita k’ubuzima bwo mu ishyamba (Kenya Wildlife Service) witwa Paul Jinaro, yabwiye BBC ko iyi ntare yarishaje kandi ntambara yarigifite, ko yagiye mu giturage ivuye muri pariki gushaka ibyo kurya. Bwana Jinaro, ntiyigeze yemeza ko koko iyi ntare ariyo yarikuze kurusha izindi mu gihugu cyose, ariko yavuze ko rwose yarishaje.
Itsinda rigizwe n’Abamaasai rishinzwe kwita ku ntare muri pariki ya Amboseli ryavuze ko nyuma y’Amapfa aherutse aribwo ibibazo by’Abantu n’Intare byiyongeye kuko inyamaswa zose zo mu ishyamba zahinduye imyitwarire bityo bikaba bigoye ko zakongera guhigwa nizindi ngenzi zazo, mukwirwanaho rero, intare zirahindukira zikajya kurya amatungo mu baturage. Iri tsinda ryongeyeho ko urupfu rwiyi ntare, Loonkiito, rwagoranye ku mpande zose, yaba urw’abantu ndetse niyi ntare.
Paula Kahumbu, umuyobozi ushinzwe ishami ryita k’ubuzima bwo mu ishyamba, yabwiye BBC ko yababajwe no kwicwa kw’Intare, asaba ko hashyirwaho amategeko arinda inyamaswa zo mu ishyamba mu gihugu. Madamu, Kahumbu, yakomeje avuga ko hagomba kugira igikorwa kuko amakimbirane hagati y’Inyamaswa zo mu ishyamba n’Abantu arigutuma habaho izimira ry’Intare.
Ubusanzwe intare yo mu ishyamba ishobora kubaho igihe kingana n’Imyaka 13, nubwo iziba ahabugenewe zitabwaho zo zishobora kurenza iyo myaka.