Uncategorized

kenya: Ingabo zishimiwe n’abigaragambyaga i Nairobi

kenya: Ingabo zishimiwe n’abigaragambyaga i Nairobi
  • PublishedJune 27, 2024

Ingabo z’igihugu cya Kenya (KDF) Kuri uyu wa Kane, zakomewe amashyi n’abigaragambyaga mu mujyi wa Nairobi.

Muri videwo zagaragaye abasirikare ba KDF bari mu modoka zabo banyuze mu muhanda wa Tom Mboya aho bahuriye n’abigaragambyaga.

Abigaragambya bahise batangira kwishima ubwo baherekeza abasirikare boherejwe gukumira ibikorwa nk’ibyabaye kuwa Kabiri ubwo abigaragambya bigabizaga ingoro y’inteko ishinga amategeko.

Abigaragambyaga kandi bumvikanye baririmba amagambo yo kwamagana Perezida William Ruto.

Abasirikare ba KDF barinze Umujyi kuva ku wa Kane mu gitondo.

Kuri uyu wa Kane, irindi tsinda ry’abasirikare ba KDF ryagaragaye kuri Stade Nyayo.

Ikindi cyagaragaye ni imodoka ‘z’imitamenwa za KDF ziri kuzenguruka hirya no hino.

Abasirikare ba KDF babanje kugaragara bahabwa amabwiriza n’abayobozi babo mbere yo koherezwa hirya no hino.

Nyuma baje kugaragara bava kuri Stade bigaragara ko bagiye aho boherejwe.

Ku wa Gatatu mu gitondo, abadepite bemeje kohereza abasirikare b’ingabo z’igihugu cya Kenya mu gihugu kugira ngo bagarure umutekano nyuma y’imyigaragambyo yaguyemo abantu kuwa Kabiri.

Bwiza dukesha iyi nkuru yatangaje ko ngo aba basirikare, bazashyigikira urwego rwa polisi rwa Kenya kugarura ibintumu buryo mu gihugu hose nyuma y’imyigaragambyo yo kurwanya umushinga w’itegeko ry’mari wemejwe ku wa Kabiri.

 

Written By
fidelia nimugire

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *