AMAKURU

Kenya: Abantu 120 bishwe n’umwuzure

Kenya: Abantu 120 bishwe n’umwuzure
  • PublishedNovember 29, 2023

Guverinoma yatangaje ko umubare w’abahitanywe n’umwuzure wibasiye uduce twinshi muri Kenya wikubye hafi kabiri ukagera ku 120.

Ku wa Kabiri, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Raymond Omollo, yavuze ko imiryango irenga 89.000 na yo yimuwe ikaba icumbikiwe mu nkambi zirenga 112.

Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) byatangaje ko iyi myuzure ije kongera ikibazo cy’ubutabazi muri aka Karere  karimo kuva mu bihe by’amapfa akomeye amaze imyaka igera muri 40 yasize amamiliyoni y’abaturage mu nzara.

Omollo yatangaje ko intara zigera muri enye mu burasirazuba bwa Kenya ari zo zibasiwe cyane, naho izindi 10 na zo zigeramiwe.

Ku wa Mbere, Perezida William Ruto yayoboye inama y’igitaraganya y’Abaminisitiri ivuga kuri iki kibazo cy’imyuzure, yiyemeza gutanga amamiliyari y’amashilingi agenewe ibice byibasiwe.

Ibiro bye nyuma y’iyo nama byari byavuze ko Abanyakenya 76 ari bo bapfuye naho ingo zigera ku 35,000 zivanwaa mu byazo.

Kenya ni kimwe mu bihugu by’ibituranyi byo mu Ihembe ry’Afurika nka Somalia na Ethiopia muri iyi minsi byibasiwe n’imyuzure yatewe n’imvura ifitanye isano n’imiyaga ya El Nino.

Written By
Kigeli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *