IMYIDAGADURO

Kenny Sol n’umugore baritegura imfura yabo

Kenny Sol n’umugore baritegura imfura yabo
  • PublishedApril 19, 2024

Umuhanzi Rusanganwa Norbert wamamaye nka Kenny Sol n’umugore Kunda Alliance Yvette baritegura kubyara imfura yabo nyuma y’amezi atatu bakoze ubukwe.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze kuri uyu wa Gatanu Tariki 19 Mata 2024, Kenn Sol yasangije abakunzi amafoto ari kumwe n’umugore bagaragaza ko bagiye kubyara imfura yabo.

Tariki 5 Mutarama 2024, ni bwo Kenny Sol n’umugore Kunda Alliance Yvette basezeranye imbere y’amategeko mu Murenge wa Nyakabanda, bukeye basezerana imbere y’Imana mu rusengero rwitiriwe Mutagatifu Kizito ruherereye mu Nyakabanda.

Ubukwe bwabo bwabaye mu ibanga rikomeye dore ko bivugwa ko umuhango wo gusaba no gukwa wari warabaye mu mpera z’umwaka wa 2023, Kenny Sol n’umugore we bari bahisemo kuyigira ibanga rikomeye cyane ko batifuje ko ivugwa cyane mu itangazamakuru.

Kenny Sol wize umuziki mu Ishuri rya Muzika rya Nyundo, yakuriye mu itsinda ry’abo biganye bise Yemba Voice, risenyutse akomeza urugendo rwo kuririmba ku giti cye.

Nyuma yo guhanyanyaza, mu 2020 yaje gufatwa ukuboko na Bruce Melodie bamaranye umwaka umwe, mu 2021 aramurekura akomeza kwigenza mu rugendo rwo gukora umuziki.

Guhera muri Gashyantare uyu mwaka Kenny sol yatangiye gukorana na sosiyete ifasha abahanzi ya saa saba na 55 isazwemo Bruce Melodien na Producer Element ndetse na Ross Kana, bayigiyemo mu 2023 kugeza ubu Kenny Sol akunzwe mu ndirimbo nka “Haso”, “Say my name”, “Joli” n’izindi nyinshi ndetse aherutse gusohora EP yise “Stronger than Before” igizwe n’indirimbo zirindwi.

Written By
Kigeli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *