AMAKURU

Kayonza: Umwana w’imyaka 14 yapfiriye mu murima nyuma yo koherezwa kurinda umuceri

Kayonza: Umwana w’imyaka 14 yapfiriye mu murima nyuma yo koherezwa kurinda umuceri
  • PublishedNovember 27, 2023

Umwana w’umuhungu w’imyaka 14 wo mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Mwiri, yagiye kwamurura inyoni mu muceri aza gusangwa mu mazi yapfuye, ubuyobozi bwongera kwihanangiriza abaturage bakoresha abana mu kurinda umuceri no mu bindi bikorwa nk’ibi baba batemerewe.

Byabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 26 Ugushyingo 2023 mu mu Murenge wa Mwiri, mu Karere ka Kayonza.

Umukozi ushinzwe Imari n’Ubutegetsi mu Murenge wa Mwiri, Ndabazigiye Jean Damascène, yabwiye IGIHE ko uyu mwana w’umuhungu babwiwe na mushiki we ko yavuye mu rugo mu gitondo cya kare agiye kwamurura inyoni mu muceri, bakongera kumva amakuru ko yasanzwe mu mazi yapfuye.

Ati “Mushiki we yatubwiye ko umwana saa kumi n’ebyiri za mu gitondo yagiye kwamurura inyoni mu muceri wabo uhinze mu gishanga cya Rwinkwavu, abandi bantu bakuru rero nabo bagiyeyo nibo bamubonye mu mazi, nyuma y’aho abandi bana bari hafi aho bavugije induru ko mugenzi wabo aguye mu mazi, abo bantu bakuru baje bagerageza kumukuramo basanga yashizemo umwuka.”

Ndabazigiye yakomeje avuga ko abaturage bahise bahamagara ubuyobozi bujyajyo bubakoresha inama bubabwira ko batemerewe kujyana abana mu mirima y’umuceri cyangwa kubakoresha n’indi mirimo ivunanye.

Ati “Bitangira ajya kwamurura inyoni muri weekend bikarangira akomerejeho ugasanga yaretse n’ishuri; rero twabasabye kudakoresha abana ibikorwa nk’ibi byatuma bava mu ishuri.”

Ababyeyi basabwe kandi kwirinda ko abana babo babajya kure ngo kuko muri iki gihe cy’imvura bakunze guhura n’imivu y’amazi ishobora kubatwara bakahaburira ubuzima.

Written By
Kigeli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *