AMAKURU

Kayonza: Umugabo w’imyaka 50 arashinjwa gusambanya umwana w’imyaka itandatu

Kayonza: Umugabo w’imyaka 50 arashinjwa gusambanya umwana w’imyaka itandatu
  • PublishedNovember 22, 2023

Umugabo w’imyaka 50 wari utuye mu Murenge wa Ndego mu Karere ka Kayonza, yatawe muri yombi nyuma yo gukekwaho kumara igihe kinini asambanya umwana w’imyaka itandatu w’umuturanyi we.

Uyu mugabo yatawe muri yombi kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Ugushyingo 2023, mu Mudugudu wa Kanyinya mu Kagari k’Isangano mu Murenge wa Ndego.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ndego, Kabandana Patrick, yabwiye IGIHE ko kugira ngo uyu mugabo atabwe muri yombi byaturutse ku makuru yatanzwe n’umwana wavuze ko yamusambanyije kandi atari ubwa mbere.

Ati “Hari ababyeyi bari bagiye mu baturanyi kubasura, bagarutse basanga umwana wabo w’imyaka itandatu ari kurira anataka, bamubajije ababwira ko ari uwo mugabo baturanye wamusambanyije kandi ngo ntabwo bwari ubwa mbere abimukora.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko aba babyeyi bahise babimenyesha ubuyobozi nabwo buraza bufata wa mugabo, naho umwana ahita ajyanwa kwa muganga kugira ngo akorerwe isuzuma anahabwe ubufasha bw’ibanze.

Gitifu Kabandana yakomeje avuga ko basaba ababyeyi kumva ko bafite inshingano zo kurera abana babo neza, bakabakurikirana umunsi ku munsi, bakabaganiriza ku buryo ibintu byose byabaye ku mwana wabo baba babizi, yibukije kandi ko amategeko y’u Rwanda yiteguye guhana buri wese wagambirira gusambanya umwana.

Kuri ubu uyu mugabo w’imyaka 50 watawe muri yombi afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Ndego, mu gihe iperereza rigikomeje, umwana w’imyaka itandatu we yajyanywe ku bitaro bya Rwinkwavu kugira ngo akorerwe isuzuma, anahabwe ubutabazi bw’ibanze.

Written By
Kigeli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *