AMAKURU

Karongi: Umwana w’imyaka 10 yaturikanywe na grenade

Karongi: Umwana w’imyaka 10 yaturikanywe na grenade
  • PublishedAugust 12, 2023

Iki gisasu cyaturikiye mu Mudugudu wa Gakomeye, Akagari ka Bubazi, Umurenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi tariki 11 Kanama 2023.

Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba nibwo uyu mwana w’imyaka 10 yaturikanywe n’iyi grenade ubwo yari ari kuyihonda ngo ayikuremo ibyuma byo kugurisha.

Yamukomerekeje mu nda no mu maso, bahita bamujyana ku Kigo Nderabuzima cya Bubazi agezeyo yoherezwa ku Bitaro Bikuru bya Kibuye.

Iki gisasu uyu mwana yagitoraguye mu mugezi wa Kavungu mu minsi ishize. Cyaturikiye mu rugo kwa se.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Karekezi Bonaventure Tuyizere, yasabye abaturage kujya bagira amakenga igihe cyose babonye icyuma batazi.

Ati “Ubutumwa duha abaturage ni ukwirinda gutoragura ibyuma batazi, bakirinda kubikinisha. Ahubwo bakihutira kumenyesha ubuyobozi. Ababyeyi icyo tubasaba ni ugukangurira abana babo kudatoragura ibyuma batazi”.

Iyi grenade yaturitse nyuma y’amasaha make mu Mudugudu wa Kimigenge Akagari ka Kibilizi mu Murenge wa Rubengera naho habonetse indi yabonywe n’abaturage bari bari gusana inzu.

Aba baturage bahise babimenyesha inzego z’umutekano, yo nta we yakomerekeje.


Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *