Karongi: Inkeragutabara n’umuturage batawe muri yombi bazira ruswa
rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwataye muri yombi babiri barimo n’Inkeragutabara mu Karere ka Karongi bafatiwe mu cyuho, bagerageza guha Umugenzacyaha ruswa y’ibihumbi 100 Frw.
Abo bagabo bafashwe ku wa 31 Mutarama 2024. Mu bafashwe harimo umugabo w’imyaka 48 wakurikiranwagaho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake mugenzi we w’imyaka 43.
Inkeragutabara yo mu Karere ka Karongi, Umurenge wa Rugabano, Akagali ka Kabuga mu Mudugudu wa Simbi bivugwa ko yari yemerewe ibihumbi 100 Frw ngo ibe umukomisiyoneri ushobora guhuza uwo mugabo ukurikiranyweho icyaha n’umugenzacyaha kugira ngo adakomeza gukurikiranwa.
Amakuru atugeraho, yemeza ko batawe muri yombi bafatiwe mu cyuho barimo guha Umugenzacyaha ruswa y’ibihumbi 100 Frw kugira ngo areke gukurikirana uwo mugabo ku cyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B Thierry, yavuze ko bafatiwe aho bari bari mu Kabari ubwo bari bahamagaje Umugenzacyaha ngo bahahurire kugira ngo bamusengerere areke icyo kirego.
Bafatiwe mu Karere ka Karongi, Umurenge wa Rubengera, Akagari ka Kibirizi mu Mudugudu wa Kimigenge, kuwa Gatatu tariki ya 31 Mutarama 2024.
Abafashwe bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Rubengera mu gihe dosiye yabo igiye gutunganwa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha mu gihe cyagenwe n’Itegeko.
Bakurikiranyweho icyaha cyo kwakira, gusaba cyangwa gutanga indonke aho ugihamijwe n’urukiko ahanishwa igihano cy’igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.
Dr Murangira yasabye Abaturarwanda ubufatanye mu kurwanya ruswa kugira ngo icike Burundi ndetse n’abagenzacyaha basabwa kwanga ruswa.
Ati “RIB irasaba Abaturarwanda kudufasha kurwanya ruswa. Ntabwo iyi ruswa yacika igihe hari abantu bumva bakomeza kuyitanga. Abagenzacyaha basabwa kandi bagatozwa kwanga ruswa, n’ubigerageje arirukanwa. Abaturage rero nabo nibareke kuyitanga, ahubwo hagize n’umuturage uyakwa, ahita atanga amakuru.”
RIB yibukije Abaturarwanda ko itazihanganira uwo ariwe wese ukora icyaha nk’icyo cyo gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke (ruswa) inakangurira abantu kucyirinda kuko gihanwa n’amategeko.