AMAKURU

Karongi: Barutwitsi batamenyekanye batwitse amashyambamashyamba angana na hegtare 20

Karongi: Barutwitsi batamenyekanye batwitse amashyambamashyamba angana na hegtare 20
  • PublishedAugust 5, 2023

Hegitare zirenga  20 z’amashyamba yo mu mirenge ya Rwankuba,Gitesi na Bwishyura yo mu Karere ka Karongi kuri uyu wa Kane tariki 3 Kanama 2023 zahiye irakongoka.

Bamwe mu baturage babwiye itangaza makuru ko uyu muriro wabatunguye mu masaha y’igicuku, bihutira kujya kuzimya.

Umwe yagize ati “Mpafite ishyamba n’icyayi.Riri gushya , byatangiye saa saba z’ijoro.Mfite ubwoba by’igishoro natanze,ibyange byagombaga kundengera, byangiritse.Nange mfite igihombo.”

 Undi yagize ati“Twabyutse nijoro nko mu masaha ya saa munani, abantu bari kuvuga ngo nimuhurure,nimuhurure,Ntabwo byari bisanzwe, ibi bintu ntibyaherukaga kuba .Izi ni inyangabirama, turabyamaganye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi,Mukarutesi Vestine,yasabye abanyakarongi gukaza amarondo kugira ngo umuriro uvutse bahite babivuga.

Ati “Mu byukuri kugeza ubu ntawamenya icyateye iyi nkongi, byahereye mu Murenge wa Bwishyura,ahafatwa inkongi byahitaga byambukiranya, bigafata ahandi.Inkongi nyirizina ntabwo twamenye icyayiteye ariko turakomeza gukurikirana.

Akomeza ati “Ingamba twafashe ni uko tugomba kurara amarondo, twasabye no mu yindi mirenge gukaza amarondo, ikintu cya mbere, ni ugucunga ikintu kitwa umuriro, umuntu yaba ari ku ishyamba rye, kugira ngo nihagira ikiba abantu bahite batabara hatagize ikintu cyangirika.”

Umuriro waje kuzima  bigizwemo uruhare n’abaturage, inzego z’ibanze  ndetse n’inzego z’umutekano.

Amakuru avuga hatawe muri yombi umuntu umwe bivugwa ko ari we uri inyuma y’iyi nkongi ubwo yajyaga guhakura ubuki.inkuru dukesha RBA

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *