AMAKURU IBICE BYOSE

Karongi: Abaturage barashinja Mukarutesi wari Meya wa Karongi kudindiza iterambere ryabo

Karongi: Abaturage barashinja Mukarutesi wari Meya wa Karongi kudindiza iterambere ryabo
  • PublishedOctober 24, 2023

Inama Njyanama y’akarere ka Karongi yatangaje ko gukura mu nshingano Mukarutesi Vestine wari Umuyobozi w’aka Karere bishingiye ku kuba atarabashije kubahiriza inshingano zirimo kwita ku mibereho myiza y’abaturage

Inama Njyanama kandi yemeje ko ibyo byajyanye no gusiragiza abaturage bakeneraga serivisi sinyuranye, bityo bikaba byaragize ingaruka ku iterambere ryabo.

Ku wa Mbere taliki ya 23 Ukwakira 2023, ni bwo inama idasanzwe y’Inama Njyanama y’Akarere ka Karongi yarateranye ifata icyemezo cyo gukura mu nshingano Meya Mukarutesi Vestine.

Perezidante w’Inama Njyanama y’Akarere ka Karongi Disingize Donatha, yasobanuye ko gukura mu nshingano uyu muyobozi byaturutse ku kudakemura ibibazo by’abaturage uko bikwiye ndetse no kutita ku mibereho yabo.

Yagize ati: “Muri make ishingano atubahirije harimo ibigendanye n’imibereho myiza y’abaturage no gukemura ibibazo by’abaturage yirinda gusiragizwa kandi umuturage hari byinshi bimudindiza.”

Uyu Muyobozi kandi yatangaje ko kutubahiriza inshingano kwa Meya Mukarutesi ngo byadindije iterambere ry’abaturage n’iry’Akarere muri rusange.

Perezidante w’Inama  wa Njyanama y’Akarere ka Karongi yatangarije RBA ko Njyanama yari yarabanje guhwitura Meya Mukarutesi, ariko birananirana birangira imukuye mu nshingano zo kuyobora akarere.

Ati:”Inama Njyanama na Komite Nyobozi na yo iri mu bajyanama, hafatirwamo imyanzuro hari igihe rero tuza tugasanga imwe mu myanzuro ntiyashyizwe mu bikorwa bigatuma rero babazwa inshingano. Urebye rero harimo ibyo nababwiye atabashije kuhariza akaba ari yo mpamvu bafashe icyemezo kugira avanwe mu nshingo kugira ngo iterambere ry’umuturage ribashe kwihuta.”

Iyo Umuyobozi w’Akarere atakiri mu nshingano, Akarere gasigara kayoborwa by’agateganyo n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Ubukungu n’Iterambere,  ari na we Inama  Njyanama y’Akarere ka Karongi yahaye izi nshingano mu gihe hagitegerejwe ko asimburwa.

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *