IMYIDAGADURO

Kabaye noneho: The Ben yavuze Uko yiyumva iyo Bamugereranya na Bruce Melody

Kabaye noneho: The Ben yavuze Uko yiyumva iyo Bamugereranya na Bruce Melody
  • PublishedDecember 8, 2023

Umuhanzi ukomeye mu muziki nyarwanda ndetse no mu karere, The Ben, yagarutse ku buryo yiyumva iyo abona abantu bari kumugereranya n’umuhanzi mugenzi we Bruce Melodie yemeza ko ntakibazo abibonamo na gito.

Ibi yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro kuri Radiyo Kiss Fm,kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Ukuboza,2023 , ubwo yari abajijwe ku buryo yiyumva iyo abafana bari kumugereranya na Bruce Melodie nyamara bataratangiriye muzika igihe kimwe.

The Ben yagize ati ” Njyewe ntabwo mbibonamo ikibazo rwose habe na gato kuko biri mu bintu bigize imyidagaduro, bikayiryoshya ndetse bikanayiteza imbere. Mu by’ukuri abafana bivugira ibintu uko babyumva kandi ntabwo wabibakuramo kuko aba ari amarangamutima yabo.  “Gusa ahubwo buriya byaba byiza noneho bagiye babihuza, ariko ku buryo bitagira ingaruka mbi mu mibanire y’abahanzi kuko hari igihe usanga hari ibyo bavuga ariko ugasanga hagati y’abahanzi havutsemo ibibazo, kugirana urwikekwe n’ibindi bibazo bitewe n’abafana”.

Ben atangaje ibi nyuma y’inkundura y’abafana bamaze iminsi bagereranya aba bahanzi, bamwe bavuga ko Ben ariwe urenze kuri iki gihe, abandi nabo bakavuga ko Melodie ariwe urenze. Bamwe bavugaga ko bidakwiriye kugereranya aba bahanzi kuko urebye n’igihe batangiriye muzika bihabanye. Ku rundi ruhande, abandi na bo bavuga ko kuri ubu bari kugendera ku bikorwa bari gukora kuri iki gihe.

The Ben yahishuye uko yiyumva iyo abona bamugereranya na Bruce Melodie.

Abantu bamaze iminsi bagereranya The Ben na Bruce Melodie

Written By
Kigeli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *