AMAKURU UBUZIMA

Jeannette Kagame: Kunywa inzoga nyinshi byabaye icyorezo

Jeannette Kagame: Kunywa  inzoga nyinshi byabaye icyorezo
  • PublishedDecember 16, 2023

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko ukurikije ukuntu urubyiruko n’abakuze mu Rwanda banywa  inzoga biteye impungenge ku buryo byabaye icyorezo.

Ni ubutumwa yahaye abitabiriye Ihuriro ry’Urubyiruko  ryateguwe n’Umuryango Imbuto Foundation, mu bukangurambaga ‘Tunywe Less’ bushishikariza urubyiruko kunywa inzoga mu rugero, bwabereye i Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Ukuboza 2023.

Madamu Jeanette Kagame, Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, yagaragaje ko inzoga zugarije urubyiruko rw’u Rwanda ndetse n’abakuze, asaba ko abantu bafatanya mu guhangana n’icyo kibazo cyamaze kuba icyorezo.

Ati: “Iki cyorezo  cy’inzoga, yaba mu bato bataragira imyaka y’ubukure, haba mu mujyi cyangwa se mu cyaro, giteye impungenge. Mu bakuru na bo si shyashya kandi bakagombye kuba batubera urugero”.

Jeannette Kagame yagaragaje impamvu Leta yashyizeho gahunda ya Tunywe mu Rugero (Tunywe Less) no kuvaga ngo inzoga si iz’abato, ko byashyizweho mu rwego rwo gufatanya nk’Umuryango Nyarwanda mu kumva ububi bw’inzoga ku buzima, ibijyanye n’imitekerereze, imibanire, imibereho n’iterambere ry’umuryango n’igihugu mu rwego rwo gukumira no kurandura ubusinzi.

Yifashishije imigani Nyarwanda, Madamu Jeannette Kagame yavuze ko Abanyarwanda bagiye bakoresha inzoga bashaka kugaragaza ko kuzinywa mu rugero ari byo abantu bakwiye gukurikiza.

Ati: “Hari umugani uvuga ngo Inzoga ni imfura inyobwa nk’indi; hari uwabyumva uko bitari akaba yakumva ko ari bwo bupfura. Nyamara uyu mugani utwereka ko umuntu atangomba kurenza igipimo kugira ngo adatakaza bwa bupfura ndetse n’icyubahiro. Mujye mwibuka ko hari n’undi mugani ugira uti inzoga uyikura mu kibindi ikagukura mu bagabo.”

Yakomeje agira ati: “Bityo rero dukwiye gushyira hamwe kugira ngo dushake neza isoko y’ikibazo kugira ngo tuvugutire hamwe umuti w’iki cyorezo, buri wese  akabera mugenzi we ijisho”.

Yasabye abari bitabiriye iri huriro ry’urubyiruko gutekereza ku cyatuma abantu bagera aho babatwa n’inzoga, akavuga ko hari ubwo bituruka ku bantu babaye mu  buzima bugoye bugatuma bishora mu nzoga bumva ari ho babonera igisubizo.

Yavuze kandi ko kuba umwana yavukira mu muryango ushyira imbere kunywa inzoga bituma na we iyo ahuye na bagenzi be banywa inzoga kuzimushoramo byoroha kuko yakuze abona iwabo bazinywa asa n’uwabitojwe akiri muto.

Ati: “Nyuma y’igihe hari ubwo usanga uyu muntu anywa inzoga nk’uburyo bwo kuruhuka cyangwa kwinezeza, amaherezo kunywa inzoga bikaba ibisanzwe, kuri we no kubamukomokaho bigakomeza ari uruherekane mu muryango”.

Yanakomoje ku ngaruka zo kunywa inzoga aho umuntu  wabaswe na zo aho mu makosa kandi atari uko atari umuhanga ahubwo ari ukubera inzoga ,no guhorana  ipfunwe  mu gihe yakoze amakosa  bikamutera agahinda no kwiheba n’ibindi.

Abyobozi batandukanye cyane cyane abakora mu nzego z’ubuzima n’umutekano, bafashe umwanya uhagije wo gusobanura ibibi by’inzoga ku buzima bw’umuntu no mu mibereho ye ya buri munsi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima Dr. Yvan Butera, yahamije ko inzoga ari mbi kuko zangiza ibice byose by’umubiri w’umuntu, by’umwihariko igice cy’ubwonko kimufasha gutekereza neza no gufata ibyemezo.

Yongeyeho ko zinangiza inzira y’amarangamutima, agira ati: “Uwabishobora yazireka burundu kuko ushobora kugera aho uzirohamamo, ubuzima bukarangira burundu.”

Ibiganiro byatanzwe byitabiriwe n’urubyiruko rusaga 1000 rwaganirijwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye, muri iyo gahunda y’ubukangurambaga bukomeje gukorwa ku rwego rw’Igihugu.

Written By
Kigeli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *