UBUKUNGU

Itegeko rishya ry’imisoro ku butaka, inyubuko n’ubukode riratangira gukurikizwa mu 2024

Itegeko rishya ry’imisoro ku butaka, inyubuko n’ubukode riratangira gukurikizwa mu 2024
  • PublishedDecember 27, 2023

Mu rwego rwo kongera ubukungu bw’Igihugu no korohereza abafite imitungo itimukanwa, Guverinoma y’u Rwanda yatangije uburyo bushya bwo kuvugurura imisoro ku butakaka, ku nyubako no ku bukode, itegeko rikatazangira kubahirizwa mu mwaka utaha wa 2024.

Ni icyemezo cyafashwe hashingiwe ku Itegeko Nº 048/2023 ryo ku wa 05/09/2023 rigena inkomoko y’imari n’umutungo by’inzego z’imitegekere y’Igihugu zegerejwe abaturage.

Dr Ndagijimana Uzziel, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, avuga ko bizorohereza ba nyiraybo, aho by’umwihariko izi mpinduka zongereye igihe ntarengwa cyo kwishyuriraho umusoro ku butaka, ku nyubako no ku bukode bikazageza ku itariki 29 Gashyantare umwaka utaha wa 2024.

Hanabayeho kugabanyiriza imisoro kandi ba nyiri imitungo itimukanwa ku nzu zo guturamo zikorerwamo ibikorwa bibyara inyungu hagabanyijweho 0.5% by’igiteranyo cy’agaciro iyo nzu ifite n’akubutaka yubatseho, umusoro waragabanyije uba 0.5% uvuye kuri 1% by’agaciro k’umutungo kari ku isoko, gusa ariko imisoro ku nzu nyirayo atuyemo yasonewe umusoro, yishyura umusoro ku butaka iriho gusa.

Ubusanzwe imisoro ku nzu zo guturamo yabaga itandukanye n’iya agaciro k’ubutaka yubatseho. Kuri ubu iyo misoro yombi  yarahujwe ku buryo nyirayo azajya yishyura  0.5% by’agaciro kabyo byombi.

Inzu z’ubucuruzi na zo ba nyirazo bagabanyirijwe imisoro iva kuri 0.5% by’agaciro kayo n’ak’ubutaka yubatseho igera kuri 0.3%.

Mu kuvugura imisoro bizongera inyungu ku bantu bafite inyubako by’umwihariko izifite amagorofa.

Ku nyubako zifite amagorofa atatu nyirayo azajya yishyura  imisoro ya 0.25%, akaba yaragabanyijwe  kuko yari  kuri 0.5%.

Inzu zigeretseho igorofa zirenze eshatu zizajya zishyurirwa  imisoro ya 1% by’agaciro kazo.

Muri iri vugurura rishya ry’umusoro, riteganya ko umusoro ku butaka ari amafaranga ari hagati ya 0 kugera kuri 80 y’u Rwanda  kuri metero kare imwe, mu gihe ubundi  kuri metero imwe umusoro wari  amafaranga y’u Rwanda ari hagati ya 0 na  300.

Byongeye kandi, ba nyiri inyubako zo guturamo n’iz’ubucuruzi basabwa kohereza kopi y’amasezerano ku bukode mu Kigo cy’Imisoro n’Amahoro, mu kubahiriza  itegeko rigenga umusoro ku nyungu z’ubukode no mu itegeko ry’imisoro ku mutungo.

Iyi nyandiko igomba kuba yatanzwe mu gihe cy’iminsi 15 uhereye igihe amasezerano y’ubukode yasinyiwe.

Mu mpinduka zabayeho kandi mu itegeko ry’imisoro ku mutungo, ryemejwe guhera ku ya 5 Nzeri 2023, abantu binjizaga  amafaranga y’ubukode basabwaga kumenyekanisha imisoro bitarenze tariki ya 31 Mutarama ya buri mwaka. Ariko, iki gihe ntarengwa cyongerewe gishyirwa tariki ya 29 Gashyantare.

Muri uku gusora gushya, amafaranga yinjira ku bukode bw’inzu abarwa hakuwemo 50% by’amafaranga yose yinjiye ku bukode, afatwa nk’amafaranga usora yakoresheje mu kubungabunga umutungo (inyubako), nk’uko amategeko abiteganya.

Written By
Kigeli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *