UBUZIMA

Itabi ryica abarenga miliyoni 8 buri mwaka, mugihe miliyoni 1.3 bicwa n’umwotsi waryo

Itabi ryica abarenga miliyoni 8 buri mwaka, mugihe miliyoni 1.3 bicwa n’umwotsi waryo
  • PublishedDecember 19, 2023

Kunywa itabi ni bimwe mu byangiza ubuzima bwaba ubw’urinywa cyangwa ugerwahaho n’umwotsi waryo.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima rivuga ko abantu 14 000 ku Isi bapfa buri munsi bazize itabi, ni mu gihe rihitana  abarenga miliyoni 8 ku mwaka, kandi muri bo miliyoni 1.3 ntibaba barinywa ahubwo bicwa n’umwotsi waryo.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) rivuga ko uburyo bwose bwo gukoresha itabi bwangiza, kandi nta kigero kizewe cyo kurinywa kitatera ingaruka ku buzima.

Muri 80% by’abakoresha itabi abagera kuri miliyari 1,3 ku Isi hose barinywa baba mu bihugu bikennye aho bibasirwa cyane n’ingaruka ziterwa n’itabi zirimo n’imfu.

Umwotsi w’itabi utera indwara zikomeye zirimo iz’umutima, imitsi, indwara zibasira imyanya ny’ubuhumekero nka kanseri y’ibihaha, kandi ugahitana miliyoni 1.3 imburagihe.

Mu Rwanda Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima RBC kivuga ko abantu 12.8% banywa itabi abiganje ari urubyiruko.

Raporo ya 2019 ya Tobacco Atlas igaragaza ko buri mwaka mu Rwanda hapfa abantu barenga 2000 bazize indwara ziterwa no kunywa itabi.

Ni mu gihe kandi OMS ivuga ko ku Isi 39% by’abagabo ari bo banywa itabi, mu gihe abagore ari 9%.

Written By
Kigeli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *