AMAKURU

Isiraheli na Palestine bahererekanyije abari bafashwe bugwate

Isiraheli na Palestine bahererekanyije abari bafashwe bugwate
  • PublishedNovember 27, 2023

Igihe cy’agahenge cyari kimaze iminsi ine, cyageze ku munsi wa nyuma kuri uyu wa Mbere, cyafashije ibi bihugu byombi guhererekanya  abari bafashwe bugwate ndetse n’imfashanyo z’ubutabazi zigezwa muri Gaza nyuma y’ibiganiro byemeje iryo hagarikwa ry’imirwano ryatangiye guhera ku wa Gatanu tariki ya 24 Ugushyingo.

Palestine imaze kurekura abantu 58 bo ku ruhande rwa Isiraheli naho yo imaze kurekura 117 b’Abanyapalesitina.

Agahenge cyangwa se ihagarikwa ry’imirwano muri Gaza ryagombaga kugeza kuri uyu wa Mbere tariki 27 Ugushyingo, Gaza yo yasohoye itangazo mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira uwa Mbere, Hamas isaba ko icyo gihe cyakongerwa kugira ngo hakomeze kurekurwa abafashwe bugwate.

Ku Cyumweru, abafashwe bugwate b’umutwe wa Hamas 17 barekuwe   naho Isiraheli irekura 39, umubare wanarekuwe ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu.

Ku rundi ruhande ariko Hamas itangaza urupfu rw’umukomanda mu gace k’amajyaruguru ya Gaza n’abandi basirikare 3.

Minisiteri y’Ubuzima ya Palestine yo ikavuga ko mu masaha 24, Abanyapalesitina 8 biciwe n’ingabo za Isiraheli mu gace ka Cisjordanie.

Guhera ku wa Gatandatu, imfashanyo zinjiye muri Gaza yasizwe iheruheru n’intambara, imfashyanyo zinjiye zinyuze mu Misiri.

Ibisasu byarashwe na Isiraheli muri Gaza bimaze guhitana abagera ku 15 000 kuva intambara yatangira ku itariki ya 7 Ukwakira barimo abana 6 150 n’abagore 4 000 nk’uko bitangazaa na Minisiteri y’Ubuzima ya Palestine, naho ku ruhande rwa Isiraheli hamaze gupfa abasaga 1 200.

Uretse abantu bo muri Isiraheli 24 barekuwe ku wa Gatanu, 17 ku wa Gatandatu na 17 ku Cyumweru haracyasigaye 181 bagifashwe bugwate na Hamas. Isiraheli yo yarekuye 117 guhera ku wa Gatanu tariki ya 24 Ugushyingo 2023.

Kuva agahenge katangira, amakamyo 300 atwaye imfashanyo yo gufasha muri Gaza, 100 yinjiriye mu majyaruguru ya Isiraheli, 200 yinjirira mu Misiri nk’uko byatangajwe n’umunyamakuru wa Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa Alexandre Buccianti.

Iyo mfashanyo ikungahaye ahanini ku biribwa bifite kalori nyinshi.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa PAM ni ryo ryagejeje ibiribwa n’imiti ku bari muri Gaza, naho Ishami ry’Umuryango  w’Abibumbye ryita ku Buzima OMS ritangaza ko ibyorezo bikomeje kwiyongera ariko mu mfashanyo hajemo n’imiti, amahema, ibiryamirwa n’imyambaro.

ABaturage bari bategereje guhabwa imfashanyo muri Palestine

 

Written By
Kigeli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *