POLITIKI

Ishyaka UDPR ryifurije umwaka mushya Perezida Kagame rikomoza ku matora

Ishyaka UDPR ryifurije umwaka mushya Perezida Kagame rikomoza ku matora
  • PublishedDecember 25, 2023

Ubuyobozi bw’Ishyaka Riharanira Ubumwe bw’Abanyarwanda na Demokarasi (UDPR) bwifurije Noheri nziza n’umwaka mushya wa 2024 Perezida wa Repebulika Paul Kagame n’umuryango we, abagize Inteko Ishingama Amategeko Imitwe yombi.

Bwifurije kandi ishya n’ihirwe Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, abagize Guverinoma, Inzego z’Umutekano, ingabo na Polisi y’igihugu, abayoboke ba UDPR, abanyarwanda bose n’inshuti z’u Rwanda.

Iri shyaka ryifuza ko uyu mwaka wazababera uw’amahoro n’iterambere birambye.

Mu itangazo yageneye itangazamakuru Depite Nizeyimana Pie, umuyobozi w’ishyaka UDPR, yashimiye umukuru w’igihugu imiyoborere myiza yimakaje kandi igahesha igihugu agaciro.

UDPR yishimira ko u Rwanda rwishimiwe n’Isi rukaba rugeze ku rwego rwo kwakira inama mpuzamahanga ndetse abashoramari bakaba bararubengutse.

Depite Nizeyimana avuga ko imiyoborere y’igihugu myiza yagutse ikarenga imbibi bityo ikaba yita ku iterambere ry’Afurika rishingiye ku gushyira hamwe no kubaka ubushobozi bufatwa nk’umusemburo wo kwihaza no kwiyubahisha mu ruhando mpuzamahanga.

Agira ati “Abanyarwanda dutewe ishema no kugira Perezida wa Repubulika wuje ubupfura, ubumuntu, urukundo, ubwenge n’intumbero yuzuye ubushishozi ntagereranywa.

Uyu mwaka wa 2024 twinjiramo, ni umwaka abanyarwanda twategerejanyije amatsiko, twifuza kongera kubagaragariza icyizere, urukundo tubafitiye.

Tukazabihamisha kuzabahundagazaho amajwi tubatorera kongera kuyobora abanyarwanda”.

Abayoboke b’ishyaka UDPR bazakomeza kurangwa no guteza imbere ubumwe bw’abanyarwanda, kwimakaza amahoro no kudahwema kurwanya uwo ari we wese uzashaka kubasubiza inyuma no tuvutsa ibyo igihugu cyagezeho.

Akomeza avuga ati “Umwak wa 2024 uzabere abanyarwanda bose n’inshuti zabo umwaka w’amahoro, ubusugire bw’igihugu, ubumwe bw’abanyarwanda n’umubano mwiza n’amahanga”.

Ishyaka UDPR ni ryo ryabimburiye andi gusaba Perezida Paul Kagame ko yakwemerera abanyarwanda akongera kwiyamamariza kuyobora igihugu.

Ni ingingo iri shyaka ryahuriyeho n’abanyarwanda bose ko Perezida Kagame yakongera akiyamamaza.

Aganira n’ikinyamakuru Jeune Afrique, Perezida Kagame yabajijwe ikibazo cy’uko yazongera akiyamamaza yabyemeye atazuyaje, abanyarwanda baba barasubijwe.

Written By
Kigeli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *