AMATORA

Ishyaka :green party naryo ririmo kwitegura kuziyamamaza mu matora ataha

  • PublishedMay 16, 2023

 

Ishyaka riharanira Demukarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda, rimaze gutora Frank Habineza kuzarihagararira mu matora ya Perezida wa Repubulika ateganijwe umwaka utaha.

Abanyamuryango basaga 200, bamutoreye kongera kuyobora iri shyaka, ndetse anemezwa kuzarihagararira mu matora ya Perezida wa Repubulika umwaka utaha.

Si ubwa mbere iri shyaka ritanze umukandika ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, kuko no mu matora ya 2017, Frank Habineza niwe wahagarariye Green Party, atorerwa ku majwi 0,47 ku ijana, amajwi atigeze yishimira.

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *