AMAKURU

Ishimutwa ry’abakobwa batanu ryateje impagarara

Ishimutwa ry’abakobwa batanu ryateje impagarara
  • PublishedJanuary 20, 2024

Ishimutwa ry’abakobwa batanu bo muri Nigeria hafi y’Umurwa mukuru Abuja ryateje imidugararo mu gihugu kandi biteza umutekano muke mu murwa mukuru Abuja.

Aba bakobwa bashimuswe n’abantu bitwaje intwaro binjiye mu ngo z’abaturage hafi y’umurwa mukuru mu ntangiriro z’uyu mwaka nk’uko umwe mu bagize umuryango bashimusemo yabitangarije Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa AFP.

Yavuze ko abagabye igitero bishe umwe muri bashiki be witwa Nabeeha Al-Kadriyar w’imyaka 21.

Gushimuta abantu ni ikibazo gikomeye muri Nigeria aho udutsiko tw’abagizi ba nabi twigabiza imihanda minini, inzu z’abaturage ndetse n’ibigo by’amashuri.

Nyuma y’uko abaturage benshi bigaragambije muri iki Cyumweru Perezida Bola Ahmed Tinubu yamaganye icyo yise ubwicanyi bushimusi n’ibitero by’amabandi.

Madamu wa Perezida, Remi Tinubu na we yagaragaje impungenge, mu gihe abanyapolitiki n’itangazamakuru bibajije ingamba za guverinoma nyuma y’uko udutsiko twibasiye uduce tumwe na tumwe tw’umurwa mukuru.

AFP yatangaje ko  abantu 283 bashimuswe mu Ntara y’Umurwa Mukuru Abuja umwaka ushize.

Abantu bitwaje intwaro kandi bateye ibisasu binjira muri gereza ya Kuje maze bafungura abagororwa babarirwa mu magana, igitero byavuzwe ko cyagabwe n’inyeshyamba z’umutwe wiyitirira idini ya Isilamu.

Icyo gihe ubuyobozi bwasabye abaturage kudahagarika umutima bunizeza ko buzabishakira igisubizo.

Written By
Kigeli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *