AMAKURU IBICE BYOSE

Isasu ryayobye rivuye muri DR Congo ryakomerekeje umuturage w’umusivile

Isasu ryayobye rivuye muri DR Congo ryakomerekeje umuturage w’umusivile
  • PublishedOctober 24, 2023

Leta y’u Rwanda iravuga ko hari isasu ryayobye rivuye mu mirwano iri kuba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo -DRC rigakomeretsa umuturage w’umusivile mu karere ka Rubavu mu burengerazuba bw’igihugu, hafi y’umupaka w’u Rwanda na Congo.

Itangazo rya Leta y’u Rwanda rivuga ko ibyo byabaye ku wa mbere, ahagana i saa sita n’iminota 30 z’amanywa (12h30). Uwo mugabo wakomeretse akaba arimo kuvurirwa ku kigo nderabuzima cya Cyanzarwe i Rubavu.

U Rwanda ruvuga ko iryo sasu ryaturutse mu mirwano yo mu  mitwe itemewe n’amategeko ifashwa na Leta ya Kinshasa mu burasirazuba bwa Congo.

Kugeza ubu ntacyo leta ya DR Congo yari yatangaza ku mugaragaro kuri ibi ishinjwa na leta y’u Rwanda.

    Imirwano ikomeje gushyamiranya ingabo za DR Congo n’umutwe wa M23

Leta ya DR Congo yakomeje gushinja leta y’u Rwanda gufasha umutwe w’inyeshyamba wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Kinshasa, ikirego cyasubiwemo henshi, nko muri raporo y’inzobere za ONU. U Rwanda rukabihakana. Naho u Rwanda rugashinja DR Congo gutera inkunga imitwe y’iterabwoba nka FDLR igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Mu itangazo ku rubuga X, leta y’u Rwanda yagize iti: “U Rwanda ruhangayikishijwe bikomeye n’ubufasha n’imikoranire bikomeje bya Leta ya DRC na FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro itemewe n’amategeko hamwe n’abacanshuro b’abanyamahanga.”

U Rwanda rushinja DR Congo gufatanya na FDLR mu gihe, DR Congo yo ishinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23.

Leta y’u Rwanda ivuga ko ibyo birimo kongera ibikorwa by’ubushotoranyi ku mupaka w’u Rwanda, birenze ku masezerano ya Luanda na Nairobi.

Mu gihe cyashize, abategetsi ba DR Congo bahakanye ko icyo gihugu gikorana na FDLR, bavuga ko ari urwitwazo rw’u Rwanda rwo gukomeza guteza umutekano mucye no gusahura amabuye y’agaciro ya DR Congo.

Iryo tangazo rivuga ko u Rwanda ruzagumishaho uburyo bwo kwirinda ko ikirere cyarwo n’imipaka bivogerwa, no kuburizamo ko imirwano y’umutwe uwo ari wo wose witwaje intwaro yagera mu Rwanda, hagamijwe kurinda umutekano w’Abanyarwanda n’abatuye mu Rwanda.

Iki ni cyo kimenyetso cya vuba aha cy’umwuka wa politiki urushaho kuba mubi hagati y’u Rwanda na DR Congo.

Muri Mutarama uyu mwaka, DR Congo yatangaje ko kuraswa n’u Rwanda kw’indege yayo ari igikorwa cy’intambara.

Icyo gihe leta y’u Rwanda yo yavuze ko hafashwe ingamba z’ubwirinzi ku ndege y’intambara ya Sukhoi-25 ya DR Congo yavogereye ikirere cy’u Rwanda ku nshuro ya gatatu, ibyo Congo yahakanye ivuga ko yari irimo kugurukira imbere mu gice cya Congo.

Written By
Kigeli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *