IMYIDAGADURO

Isabukuru ya Nyambo itumye umukunzi we amenyekana

Isabukuru ya Nyambo itumye umukunzi we amenyekana
  • PublishedApril 19, 2024

Kuri uyu wa Kane tariki 18 Mata, ni bwo Nyambo yiyongereye umwaka w’amavuko ku yo yari afite, ibintu byakoze benshi ku mutima ku buryo byanagaragaje umusore wamwihebeye.

Ubwo yafataga umwanya Umukinnyi wa sinema nyarwanda uzwi nka Miss Nyambo akandika ku rukuta rwe rwa Instagram ashimira Imana ku bw’amahirwe y’undi mwaka imwongereyeho.

Yagize ati: “Isabukuru nziza kuri njye, mukundwa Mana warakoze kundinda, kandi urakoze ku bw’umugisha w’umwaka unyongereyeho, ku munsi wanjye udasanzwe.

Bimvuye ku mutima  ndashaka kumenyesha ababyeyi banjye ko nshimira byimazeyo urukundo rwihariye, inama no ku nshyigikira mudahwema kungaragariza, biranezeza ni ukuri.”

Akimara kwandika ibi abenshi mu bamukurikira bahise bamwifuriza isabukuru nziza.

Nyamara kuri Tity Brown we yumvise bidahagije anyarukira kuri Instagram ye ashyiraho ifoto yabo bari kumwe aramutomora ibintu byakuye benshi mu rujijo bari bamaze igihe bahwihwisa iby’umubano wabo wihariye, nyamara bo bagakunda kubihisha ariko amarangamutima rimwe na rimwe akabaganza.

Ubutumwa umusore w’umuhanga mu kubyina ibyino zigezweho Tity Brown yanditse ku rubuga rwe rwa Instagram akabugenera umukunzi bwagiraga buti.

“Urukundo rwanjye, ashyiraho akamenyetso k’umutima, ashyiraho amashusho bari kumwe, ati “Isabukuru nziza nshuti yanjye nziza y’umwihariko.”

Nyambo na Tity Brown bivugwa ko batangiye urukundo ubwo uyu musore yari afunzwe ashinjwa gusambanya umukobwa utujuje imyaka y’ubukure, bitangira guhwihwiswa tariki 10 Ugushyingo 2023, nyuma y’uko yari agizwe umwere, urukiko rugategeka ko ahita afungurwa urubanza rukimara gusomwa.

Nyuma yo gufungurwa, ni bwo we na Nyambo batangiye kubica bigacika ku mbuga nkoranyambaga zabo, kugeza uyu munsi aho Tity Brown abishyize ku mugaragaro.

Written By
Kigeli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *